U Rwanda rurateganya kuzamura umusaruro w’inyama ku kigero cya 20%

Inyama ni kimwe mu biribwa bikundwa cyane n’abantu benshi ku isi, mu Rwanda bikaba ibindi kuko ari ikiribwa cyanashakiwe amazina menshi anyuranye arimo akadahingwa, imbonekarimwe, agashingwaryinyo n’ayandi.

Icyakora muri iyi myaka inyama koko zikomeje kuba imbonekarimwe ku bantu b’amikoro make rimwe na rimwe zikabura no ku isoko bitewe n’impamvu zitandukanye.

Nk’uko tubikesha The New Times, Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kuzamura umusaruro w’inyama ku buryo muri 2029 uzaba warazamutseho byibura 20%.

Gahunda ya gatanu y’ivugurura ry’ubuhinzi (PSTA5), ivuga ko, u Rwanda rwatangiye urugendo rwo kongera umusaruro w’inyama aho uzava kuri toni ibihumbi 207,097 wariho mu 2023/24 ukagera kuri toni 247,223 mu 2028/29.

Solange Uwituze, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Amajyambere y’Ubumenyi bw’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24, u Rwanda rwageze ku musaruro w’inyama ungana na toni 207,097, bingana na 96.3 ku ijana ni mu gihe iki kigo cyari cyifuje  kugera kuri toni ibihumbi 215,058.

Nubwo ibi bigaragaza intambwe ishimishije, Uwituze yavuze ko kutagera ku ntego z’umusaruro bari bihaye byatewe cyane n’amapfa akomeye kandi yihariye yabaye mu mwaka wa 2023-2024.

Yagize ati “Ibintu byangiritse bituruka ku bihe bibi by’ikirere, ibyo byagize ingaruka zikomeye ku kuboneka kw’amazi inka zishoka, bituma umusaruro w’inyama ugabanuka.

Yakomeje avuga ko, igiciro kiri hejuru cy’ibiryo by’amatungo, cyane cyane ibihingwa by’umuceri n’ibishyimbo, byagize ingaruka ku musaruro w’inyama ku bundi bwoko bw’amatungo,”.

Ibikorwa byateganyijwe kugirango hagerwe ku ntego yashyizweho

Ibikorwa by’ingenzi byashyizweho hagamijwe kugera kuri izi ntego birimo guteza imbere ubworozi bw’amatungo mato binyuze mu gushyiraho ibigo by’ubworozi ndetse no gushyigikira gahunda yo gutera intanga ingurube.

Byongeye kandi, hari na gahunda yo kongera ku buryo buhoraho ubworozi bw’inkoko ziri mu bwoko bwa “day-old chicks (DOCs).

Nkuko Uwituze abivuga ngo indi gahunda igiye gushyirwamo imbaraga ni ukongera umusaruro w’umuceri n’ibishyimbo,nk’ibiryo by’ingenzi by’amatungo, aho bizafasha kugabanya igiciro ibi biribwa byariho, kurengera umutekano w’ibiribwa ndetse  no gukomeza ubwiyongere bw’ubukungu mu Rwanda.

Inkoko n’ingurube byitezweho kuba imbere mu kuzamura umusaruro w’inyama.

Uwituze avuga ko amatungo maremare, by’umwihariko inka ari yo yihariye umubare munini mu gutanga inyama nyinshi mu Rwanda. Inka zihariye byibura 35% by’umusarro w’inyama wose uboneka mu Rwanda.

Inka zikurikirwa   n’inkoko zitanga umusaruro ungana na 22%, ihene zitanga ungana na 19 % ndetse n’ingurube zitanga 14%.

Ku rundi ruhande, inyamanswa zitanga umusaruro muke ni intama ndetse n’inkwavu, byombi bitanga 5% by’umusaruro wose w’inyama mu Rwanda.

Mu gusobanura uburyo ingurube zitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu kongera umusaruro w’inyama mu Rwanda mu myaka iri imbere, Shirimpumu Jean Claude, umworozi w’ingurube akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurupe mu Rwanda avuga ko abakora uyu mwuga bagize iterambere ridasanzwe cyane ko hashyizweho ingamba zo guteza imbere ubworozi bw’ingurube harimo nko gutera intanga.

Yagaragaje ko kandi gutanga intanga z’ingurube hifashishijwe drone (Utudege tutagira abapilote) ku borozi b’ingurube, cyane cyane abari mu bice by’icyaro, byoroheje kubona serivisi zo gutera intanga izi nyamasa mu buryo bwa kizungu.

Ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurupe mu Rwanda ku bufatanye na Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ngo bagiye gakora ubukangurambaga bugamije kongera kugurwa kw’inyama z’ingurube, harimo “kwereka abantu ko inyama z’ingurube zitagomba kuribwa gusa mu tubari, ahubwo zigomba kuribwa no mu miryango.”

Ku rundi ruhande, Butare Andrew, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Inganda z’ibikomoka ku nkoko mu Rwanda, avuga  ko izamuka ry’inyama z’inkoko rishingiye ku ukuri kuriho (Facts).

Atanga urugero yagize ati “mu gihe ufite ibiryo bihagije by’inkoko, ushobora kubona toni y’inyama z’inkoko mu gice cya metero kare 50 (metero 5 na 10) mu mezi abiri gusa.

Icyakora ahamya ko kugira ngo ubone toni y’inyama z’inka, bisaba ahantu hanini, bityo bigaragara ko mu minsi iri imbere ahantu ho kororera amatungo hashobora kuzaba hato.

Ikindi yagaragaje ni uko inyama z’inkoko zihendutse cyane kurusha inyama z’inka.

Ati “Ikiro cy’inyama z’inkoko kigura byibura hagati y’ibihumbi 3500 na 4000 naho ikilo cy’inyama z’inka kigura byibura Ibihumbi bitandatu cyangwa 7000 by’amafaranga y’u Rwanda.”

Ashingiye kuri ibyo, Butare asanga bikwiye ko hakongerwamo imbaraga mu kugabanya ibibazo bikigaragara mu bworozi bw’inkoko, harimo kugabanya igiciro k’ibiribwa izi nkoko zirya, gushaka imiti iboneye yo kuzivura mu gihe zarwaye ndetse no kongera umubare w’inkoko ziri mu bwoko bwa Old chicks kuko umubare wazo ukiri muto mu Rwanda.

Impuzandengo y’ikigero umuturage w’u Rwanda aguraho inyama mu mwaka iri ku kigero cy’ ibiro 14.8 ku mwaka ni mu gihe imibare mishya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) igaragaza ko impuzandengo ku muntu umwe ku isi yakabaye agura byibura ibiro 43 ku mwaka.

Ni mu gihe mu bihugu byateye imbere impuzangengo iri hejuru cyane aho hari naho igera hejuru y’ibiro 100 ku mwaka.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.