Abantu barenga 50 biciwe hafi y’umujyi wa Gao uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Mali nyuma y’uko abagizibanabi bitwaje intwaro bateze imodoka zarimo abaturage ndetse n’izindi za gisirikare zari zirinze abo baturage.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi ndetse n’abaturage bo muri ako gace.
Abagabye igitero baturutse mu gace ka Kobe, kari mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Gao.
Aka gace kazwiho kuba karangwamo abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba ya Islamic State na Al Qaeda bamaze imyaka irenga icumi bakora ibikorwa by’iterabwoba.
Ibi bituma aka gace karangwamo umutekano mucye muri iki gihugu cya Mali ndetse no mu bihugu bituranye nayo ari byo Burkina Faso na Niger.
Ku wa gatandatu, umuyobozi waho yagize ati: “Abantu bagerageje gusimbuka mu modoka kugira ngo bahunge. Ariko hari abaturage benshi bapfuye ndetse n’abandi bakomeretse.”
Uyu muyobozi avuga ko imirambo igera kuri 56 ariyo yari imaze kugaragara mu bitaro bya Gao, yongeraho ko hari n’abasirikare benshi batamenyekanye bazize icyo gitero.
Igisirikare cya Mali nticyahise gishaka kugira icyo gitangaza kuri iki gitero.
Inyeshyamba zashinze imizi mu majyaruguru ya Mali nyuma y’uko higaruriwe n’umutwe w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi w’aba-Tuareg guhera muri 2012.
Uwo mutwe wa kiyisiramu umaze gukwira mu bindi bihugu byo mu karere k’ubutayu bwa Sahel mu majyepfo ya Sahara.
Umuryango mpuzamahanga ushinzwe abinjira n’abasohoka uvuga ko ibitero by’izi nyeshyamba byahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi kandi bigira uruhare mu kibazo cy’ubutabazi aho abantu barenga miliyoni 3.2 bavanywe mu byabo kugeza muri Mutarama 2025.
