Amerika: Indege ebyiri zagonganiye mu kirere

Indege itwara abagenzi yarimo abantu 64 barimo abagenzi n’abakozi bayo yaguye mu ruzi rwa Potomac i Washington DC nyuma yo kugonganira mu kirere na kajugujugu y’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Ronald Reagan.

Imirambo cumi n’icyenda niyo imaze gukurwa muri uru ruzi kugeza ubu, aho amatsinda y’ubutabazi akomeje gushakisha abandi muri aya mazi akonje cyane, nk’uko umwe mu bapolisi yabibwiye CBS News ducyesha iyi nkuru.

Ubuyobozi burimo gukora iperereza ku cyateye iyi mpanuka, kandi iki kibuga cy’indege cyitiriwe Ronald Reagan giherereye i Washington cyahagaritse ingendo zose z’indege.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Washington (saa kumi z’urucyerera rwo ku wa Kane i Kigali).

Iyo ndege itwara abagenzi, Bombardier CRJ700, yari ivuye i Wichita muri leta ya Kansas, yaritwaye abagenzi 60 n’abakozi bayo bane.

Ikigo cya gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Pentagon cyatangaje ko kajugujugu yagonzwe yari iyo mu bwoko bwa Sikorsky H-60, ikaba yari ivuye ku kigo cya gisirikare cya Fort Belvoir muri Virginia.

Meya wa Washington DC, Muriel Bowser, yavuze ko abasirikare batatu ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika aribo bari muri iyo kajugujugu. Amakuru avuga ko yi kajugujugu yari mu rugendo rw’imyitozo.

Amashusho yagaragaye kuri interineti, agaragaza ikiganiro cyabaye hagati y’abagenzura indege zo mu kirere mu masegonda make mbere y’impanuka. Biravugwa ko umwe mu bagenzura indege yumvikana aburira kajugujugu ku byago byo kugongana n’indi ndege, ariko ntiyagira igisubizo ahabwa.

Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili muri Amerika (FAA) cyatangaje ko cyatangiye iperereza kuri iyi mpanuka, ku bufatanye n’Inama Nkuru ishinzwe Umutekano mu Ngendo (NTSB).

Abayobozi i Washington DC banze kwemeza amakuru yerekeye umubare w’abaguye muri iyi mpanuka mu kiganiro n’itangazamakuru, bavuga ko ubu iby’ibanze ari ugukomeza ibikorwa by’ubutabazi.

Gusa, umwe mu bapolisi uri ahabereye impanuka yabwiye CBS ko imirambo 19 ariyo yari imaze gukurwa mu mazi.