Nibura abantu 35 batangajwe ko aribo bapfuye mu gihe abandi bacyiburiwe irengero nyuma y’uko ubwato bw’abakerarugendo barimo bwarohamye bitewe n’ikirere kibi mu gihugu cya Vietnam.
Ibyo byago byabereye muri Ha Long Bay, ahantu hakunze gusurwa n’abakerarugendo mu majyaruguru y’icyo gihugu ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.
Abenshi mu bari mu bwato bivugwa ko bari imiryango y’Abanya-Vietnam baturutse i Hanoi, umurwa mukuru wa Vietnam nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters. Polisi y’aho yavuze ko abantu 10 bamaze kurokorwa bakiri bazima.
Umubyeyi waburiye umuhungu w’imyaka 21 muri iyi mpanuka yavuze ko yifuzaga kuba ari we wapfuye aho kuba umuhungu we. Arira yagize ati: “Icyo nshaka gusa ni gupfa,”.
Ni mu gihe, uwitwa Nguyen Thi Lien yabwiye Reuters ati: “Nta kintu na kimwe nshaka muri iyi si, ndananiwe cyane.”
Trang Trung Tu, ufite mukuru we w’imyaka 32 wapfiriye muri iyo mpanuka, yagize ati:
“Mukuru wanjye azi koga, ariko bambwiye ko byose byabaye vuba cyane.”
Ubwato bwitwa Wonder Seas bwakoze impanuka butwaye abantu 53 ubwo bwarohamaga nyuma yo guhura n’imvura n’inkubi y’umuyaga itunguranye, nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cyo mu mazi ndetse n’abarinda amazi muri Vietnam.
Umunyamakuru wari ahabereye impanuka yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ikirere cyahise gicura umwijima ahagana saa munani za manywa yo muri ako gace kuwa Gatandatu (07:00 GMT).
Yakomeje agira ati: “Hari imvura irimo urubura, inkuba n’imirabyo.”
Abatabazi benshi bari mu bikorwa byo gushakisha abantu bakibuiriwe irengero kuri iki Cyumweru, mu gihe guverinoma y’iki giugu yatangaje ko abatabazi babashije gukurura ubwato bwarohamye.
Inkubi y’umuyaga ari mu byateye kurohama kubu bwato, yanarimbuye ibiti mu murwa mukuru Hanoi, mu gihe ku rundi ruhande, abayobozi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Noi Bai bavuze ko indege icyenda zahinduriwe aho zijya, kandi eshatu zahagaritswe by’agateganyo bitewe n’ikirere kibi.
