Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inzego n’ibigo binyuranye mu Rwanda byatangiye urugendo rushya rwo kongera kwiyubaka bihereye ku busa kuko u Rwanda rwari rwasenyunyutse mu nzego zose.

Urwego rw’ubuzima ni rumwe mu ziyubatse kugeza aho mu Rwanda hatangirwa ubuvuzi buteye imbere burimo kubaga indwara zinyuranye ndetse kugeza no kubuvuzi bwa Kanseri.

Muri uko kwiyubaka, ubuvuzi bw’amaso ntibwasigaye bigizwemo uruhare n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi.

Mu gushaka kumenya urugendo rw’ibi bitaro bimaze imyaka ikabakaba 32, ICK News yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi wabyo, Dr. Tuyisabe Theophile agaragaza ko ibi bitaro byavuye ku rwego rwo kuba agashami k’ibitaro bya Kabgayi ubu bikaba bigeze ku rwego rw’Ibitaro by’icyitegererezo by’amaso bya Kabgayi.

Dr. Tuyisabe yavuze ko iterambere ry’ibi bitaro ryahuye n’inzitizi zinyuranye kuko bikimara gushingwa [mu 1993] Jenoside yakorewe Abatutsi yahise iba bigatuma bihura n’ibibazo binyuranye birimo no kubura inzobere zihoraho mu buvuzi bw’amaso.

Yagize ati “Jenoside yabaye ibitaro aribwo bitangiye urugendo rwo kwiyubaka kuko byari byatangiye ari agashami k’Ibitaro bya Kabgayi. Nyuma y’aho ingabo za RPF zihagarikiye Jenoside, ibigo binyuranye byatangiye urugendo rwo kongera kwiyubaka ari nabwo n’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi byagendeye muri uwo mujyo bibifashijwemo na Diyosezi ya Kabgayi ndetse na Ministeri y’Ubuzima.”

Dr. Tuyisabe akomeza avuga ko muri icyo gihe, serivisi z’ubuvuzi bw’amaso zari zishingiye ku banyamahanga kuko nta bakozi b’Abanyarwanda bari bafite ubushobozi bwo kuvura amaso.

Ati “Abakozi b’Abanyarwanda bari bafite ubushobozi bwo kuvura ntabwo bari bahari, icyo gihe rero ibitaro byashingiraga ku banyamahanga. Muri iyo myaka yose bigitangira hari Umubiligi umwe niwe wari uhari nk’inzobere kandi na we yazaga nka rimwe mu kwezi, aasubira mu Bubiligi, akazagaruka gutyo gutyo.”

Dr. Tuyisabe Theophile

Akomeza avuga ko hagati ya 2002 na 2008 ari bwo i Kabgayi hari umuganga umwe w’inzobere mu kuvura amaso, “gusa nawe nawe yari umunyamahanga.”

Mu kwiyubaka, icyo gihe nibwo bamwe mu Banyarwanda batangiye koherezwa kwihugura mu buvuzi bw’amaso. Ubumenyi babukuraga mu bihugu binyuranye cyane cyane ibyo muri Afurika y’Epfo nka Zambiza, Mozambique ndetse no mu bihugu byo muri Afurika y’Ibirengerazuba nka Cameroon n’ibindi.

Aboherezwaga kwihugura bari abatekinisiye bafasha inzobere mu buvuzi bw’amaso.

Dr. Tuyisabe yakomeje agira ati “Muri 2008 haje undi Mubiligi asimbura uwari uhari gusa icyo gihe Kaminuza y’u Rwanda yatangije ishami rivura amaso, bituma abatekinisiye batangira kwigira i Kigali. Gutangira kwigira i Kigali byoroheje wa muzigo ibitaro byari bifite wo kohereza abantu hanze y’u Rwanda bituma abatekinisiye batangira kuboneka.”

Akomeza avuga ko muri 2016 aribwo umuganga umwe wari uhari yasubiye iwabo mu Bubiligi agasiga Umunyarwanda umwe bafatanyaga.  

Muri 2017, nibwo Dr. Tuyisabe Theophile yageze mu Bitaro by’Amaso bya Kabgayi, akomereza aho abandi bari bageze kugeza n’uyu munsi.

Dr. Tuyisabe akomeza avuga ko kuva muri 2017, Ibitaro byakomeje gushyira imbaraga mu kohereza abandi baganga n’abakiri bato bari basoje kwiga ubuvuzi muri UR, kujya kwiga ubuvuzi bw’amaso.

Ibi byatanze umusaruro ku buryo kuri ubu, ibitaro bifite abaganga bane b’inzobere z’Abanyarwanda mu buvuzi bw’amaso, biyongera ku batekinisiye 20, ndetse n’inzobere y’umunyamahanga umwe. Ibi nibyo bituma mu barwayi bakirwa muri ibi bitaro harimo umubare utari muto w’abanyamahanga cyane cyane abo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Ibi bitaro kandi bigeze ku rwego rwo gutanga ubuvuzi kuri Kanseri y’ijisho by’umwihariko nku bana bayivukanye.

Dr Tuyisabe avuga ko kugira ngo iterambere ry’ibitaro rigerweho babikesha Ubuyobozi bw’igihugu bubaha umutekano uhagije ndetse n’ibikorwaremezo bashyirirwaho.

Ati “Nko mu myaka nk’itanu, itandatu ishize, iyo imvura yagwaga ntabwo umuntu yazaga kwivuza hano kuko hari umuhanda mubi ku buryo umuntu wuriraga Moto yamugushaga. Gusa kuri ubu, umuntu aranyereza ndetse n’uri kugendera mu igare ry’abarwayi agera ku muganga umuvura mu buryo bworoshye. Ibyo byose rero, ni iterambere dukesha ubuyobozi bwiza.”

Muri gahunda zo guteza imbere ibitaro, Dr. Tuyisabe avuga ko intego yabo ari ugutanga ubuvuzi bw’amaso budaheza kandi bwegereye buri wese ari nayo mpamvu bafitanye imikoranire n’ibitaro by’uturere ndetse n’ibigonderabuzima byo muri Muhanga kugira ngo bagere kuri buri murwayi wese “yaba ufite ubushobozi n’utabufite.”

Akomeza avuga ko binarenga bikagera ku guteza imbere abarwayi binyuze mu kubaherekeza mu burwayi babo ndetse no gufasha abatakireba na busa.

Dr. Tuyisabe ati “Abakiri bato bafite ibibazo byo kutabona, bamwe muri bo tubatera inkunga bakajya kwiga. Urugero ni nk’uwo twafashije kwiga kudoda kandi atabona na busa kandi ubu aradoda neza cyane.”

Kuri ubu, Ibitaro by’amaso bya Kabgayi bitanga serivisi z’ubuvuzi bw’amaso ku rwego rwo hejuru. Izo servisi zirimo; gusuzuma indwara, kuyivura harimo no kubaga amaso, no guherekeza umurwayi mu burwayi bwe ndetse n’utabona burundu agafashwa mu buzima bwo kwiteza imbere.