Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemereye abimukira bari muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko amadolari 1,000, ni ukuvuga asaga miliyoni 1,4FRW kuri buri muntu, ndetse ikabarihira urugendo mu gihe baba bafashe icyemezo cyo kuva muri Amerika.
Mu itangazo ryasizwe ahagaragara na Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu Kristi Noem rigira riti: “Kwiyirukana mu gihugu ni bwo buryo bwiza cyane, butekanye cyane ndetse bwa mbere budahenze bwo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwirinda gutabwa muri yombi.”
Perezida Perezida w’Amerika Donald Trump yabwiye abanyamakuru ko abazemera gufata ayo mafaranga, hari umunsi bashobora kuzemererwa gusubira muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.
Kuva asubiye ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka, Trump yatangije igikorwa kinini cyo guhashya abinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane ko yagiye anakoresha amayeri atavugwaho rumwe arimo nko kwisunga itegeko ryo mu gihe cy’intambara rimaze imyaka amagana, ibyanatumye bimwe mu byemezo bye biregwa mu nkiko.
Mu itangazo yasohoye ritanga ayo makuru, minisiteri y’umutekano mu gihugu yavuze ko abazitabira iyo gahunda y’amafaranga yo “kwivana mu gihugu ” batazashyirwa mu bo kwibandaho bo gufungwa, mu gihe abayobozi bashinzwe abinjira mu gihugu bazaba barimo gufunga abandi.
Minisiteri y’umutekano imbere mu gihugu yavuze ko “umunyamahanga utemewe n’amategeko” wa mbere yamaze gufata ayo mafaranga, ahabwa n’itike y’indege imukura i Chicago imujyana muri Honduras.
Iyi gahunda ishingiye ku kuba abimukira bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga (‘app’) buzwi nka ‘CBP Home’, bushobora gukoreshwa mu kwemeza ko umuntu yasubiye mu gihugu cye, nkuko iryo tangazo ribisobanura.
Abayobozi ba Amerika kandi basobanura ko ayo mafaranga ari inzira “yiyubashye”, bongeraho ko iyi gahunda izagabanya ikiguzi kuri Minisiteri y’umutekano imbere mu gihugu cyo kwirukana abimukira banyuranyije n’amategeko.
Abategetsi bavuze ko muri rusange ikiguzi cyo guta muri yombi umwimukira umwe, kumufunga, no kumwirukana mu gihugu ko ubu kirenze amadolari y’Amerika 17,000.
Trump ubwe yavuze ko ikibazo cyo kumenya niba umwimukira runaka hari igihe azahabwa uburyo bukurikije amategeko bwo gusubira muri Amerika ari ikibazo cy’inyungu z’igihugu.
Yabwiye abanyamakuru ati: “Tugiye gukorana na bo kugira ngo wenda umunsi umwe, bisabye akazi gacye, bashobore kugaruka mu gihugu niba ari abantu beza, niba ari abantu nk’abo dushaka mu gihugu cyacu.”
Icyakora iyo gahunda yananenzwe. Depite Adriano Espaillat, Umunyamerika ukomoka muri Repuburika ya Dominicani, wo mu ishyaka ry’abademokarate, yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X ati: “Ntiduha abantu ruswa kugira ngo bagende. Twubaka igihugu aho buri wese aba yibonamo.”
Nyuma y’amezi atatu bamaze ku butegetsi, Perezida Trump n’abo bakorana bakomeje gushimagiza ibyo bagezeho bijyanye n’abimukira, bavuga ko umubare w’abinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko wagabanutse.
Imibare y’urwego rushinzwe gucunga umutekano w’imipaka yagaragaje yagaragaje igabanuka rikomeye ry’abafashwe bagerageza kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika banyuze ku mupaka wa Mexique, aho muri Werurwe hafashwe abagera gusa ku 7,000.
Trump na we yakoresheje izamuka ry’abafatwa imbere mu gihugu n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (ICE) nk’igisobanuro cy’uko gahunda ye iri gutanga umusaruro.
Ku rundi ruhande, kugeza ubu ubutegetsi bwa Trump ntiburashobora kwirukana mu gihugu abimukira benshi nkuko yabisezeranyije, ndetse inkiko zatambamiye amagerageza ye yo gukuraho uburenganzira ku bwenegihugu bwa kavukire ku bana bamwe.
