Rwamagana: Abikorera basabwe kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda

Ku wa 9 Nzeri 2025 ubwo hasozwaga,imurikagurisha rya 14 ry’Intara y’Iburasirazuba (Expo 2025), Guverineri Rubingisa Pudence yasabye abikorera gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda.

Guverineri Rubingisa yavuze ko Intara y’Uburasirazuba ifatwa nk’ikigega cy’Igihugu mu buhinzi n’ubworozi bityo ko abikorera bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bafite bakongera agaciro k’ibihakorerwa maze ubukungu bukarushaho kwiyongera.

Guverineri Rubingisa Pudence

Yagize ati “Mubyaze umusaruro amahirwe ari mu mijyi yunganira Kigali ndetse no mu biyaga birenga 30 biri mu Ntara, kuko bifite ubushobozi bwo guteza imbere ubukerarugendo n’imibereho y’abaturage”.

Ruzibiza Stephen Umuyobozi Mukuru w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), yashimye ubuyobozi bw’iyi ntara kubera icyanya cya hegitari 3 bwatanze ngo hatunganywe hajye habera Expo.

Bamwe mu bahagarariye amakoperative yamuritse ibikorwa byabo muri iyi Expo batangaje ko bungutse ubumenyi buzatuma batera intambwe igana imbere mu bucuruzi bwabo.

Sanyu Jeannete, umuyobozi wa Koperative “Unit Group” ikora isabune yo kumesa, n’iy’amazi yo kogesha ibintu ndetse n’amavuta, agira ati “Aho twagereye aha twize byinshi buzadufasha kwaguka tukagera ku kwitungira uruganda”.

Sanyu Jeannete, umuyobozi wa Koperative Unit Group

Mu gusoza iryo murikagurisha kandi, hasinywe amasezerano y’imikoranire hagati y’Ubuyobozi bw’Intara, Uturere n’abayobozi ba PSF mu turere, agamije kunoza ubufatanye burambye ndetse no gushyiraho komite isuzuma ibizakorwa.

Iri murikagurisha ryari rimaze iminsi 23 ribera ku kibuga cya Polisi i Rwamagana, aho ryitabiriwe n’abashoramari 280 bo mu Rwanda no mu mahanga.