Rutsiro: Abaturage ba Boneza ntibumva uburyo bahawe amazi ya baringa

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Kabihogo, Umurenge wa Boneza ho mu karere ka Rutsiro, bavuga ko batishimiye imiyoboro y’amazi bubakiwe ariko ikaba ntacyo ibamariYE, kuko itabamo amazi nk’uko bayubakirwa bari byiteze.

Aba baturage bavuga ko iyo miyoboro y’amazi yubatwse hafi y’ingo zabo, ariko ikaba idakora kuko yabonetsemo amazi igihe kitangana n’ukwezi nyuma akabura burundu.

ICK News iganira n’aba baturage bavuze ko bakomeje gukoresha amazi mabi bakura mu kiyaga cya kivu no mu bishanga, kuko kubona amazi meza bibasaba gukora urugendo rurerure.

Umwe muri abo baturage witwa Nkeramihigo Jean De Dieu, avuga ko ikibazo cyo kutabona amazi meza kimaze imyaka itari mike kandi bakomeje kubangamirwa nacyo.

Yagize ati: “Imyaka itatu iri kurenga byitwa ko twegerejwe amazi, ariko muri icyo gihe cyose gishize twakomeje gukoresha amazi y’ibishanga na y’i Kivu kandi mu byukuri atugiraho ingaruka zitari nziza kuko ntabwo aba ari meza.”

Harerimana Valens na we avuga ko babonye amazi ari nko kuzibura amatiyo. Yongeraho ko bagerageje no kubaza ubuyobozi ngo bakemurirwe icyo kibazo, ariko ntihagira igikorwa.

Agira ati: “Aya mazi navuga ko bayaduhaye bari kuzibura amatiyo kuko ntagihe yamaze atarabura. Twagerageje no kubaza inzego z’ibanze batubwira ko bari kubikurikirana ariko kugeza ubu ntakirakorwa.”

Yakomeje avuga ko bahawe amazi y’icyitiriro kuko bitababuza gukoresha avuye kure kandi ashobora no kubatera indwara zinyuranye.

Kanakuze Celerine, we agaragaza ko babangamiwe cyane no kubura amazi meza kuko bibabera intandaro y’indwara ziterwa n’umwanda.

Akomeza asaba ko hagira igikorwa bakongera kubona amazi meza  nka kimwe mu bituma imibereho yabo iba myiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative avuga ko, icyo kibazo batari bakizi kandi bakaba bagiye gufatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo gishakirwe umuti mu gihe kitarambiranye.

Ati: “icyo twari tuzi ni uko hari imirenge yo mu Karere kacu yari itarabona amazi. Ntitwari tuzi ko hari aho yageze nyuma akabura, icyo twakwizeza abaturage ni uko tugiye kubikurikirana mu gihe gito bigakemuka, kandi n’imirenge itaragerwamo n’amazi turi gufatanya na ‘world vision’ nk’umufatanyabikorwa kugira ngo agere hose.”

Muri rusange aka karere gakora ku kiyaga cya Kivu ku kigero cya 50%, imibare igaragaza ko abagatuye begerejwe amazi meza ku kigero cya 61.2%.

Amavomo yarumye kubera adaherukamo amazi

Umwanditsi: Edouard Muragijimana