SUPER MARKET

CATERING SERVICES & REST ROOM

TEL:+250 79 5927 444

Perezida Kagame arasaba ubufatanye hagati ya Sena n’abaturage

Kuri uyu Kane, tariki ya 26 Nzeri 2024, Perizida wa Repulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye abasenateri bashya binjiye muri Sena kumenya inshingano zabo zo gukorera abaturage hagamijwe iterambere ridaheza n’umwe.

Ibi yabivuze mu muhango wo kwakira indahihiro z’abasenateri 20 barahiriye inshingano zo kwinjira muri Sena y’u Rwanda muri manda ya kane, nk’uko biteganwa n’amategeko ya Repulika y’u Rwanda.

Abarahiriye izi nshingano, harimo bane baheruka gushyirwaho na Perizida wa Repubulika ku ya 23 Nzeri 2024.

Aba baje bakurukira abandi 12 batangajwe na komisiyo y’igihugu y’amatora ko aribo batorewe kwinjira muri Sena binyuze mu matora akurikiza inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ndetse na 2 batowe n’amashuri makuru na Kaminuza bya leta n’ibyigenga. Abandi 2 batanzwe n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Abo bose baje basanga abandi basenateri 6 basigaje umwaka umwe kuri manda yabo ubundi bakazasimburwa.

Perezida Paul Kagame yasabye abasenateri kujya bamenya ibibazo by’abaturage hakiri kare, kuruta uko abaturage babinyuza ku mbuga nkoranyambaga nk’aho badafite abayobozi bashwinze kumenya ibibazo bafite.

Mu ijambo rye, Perizida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yibukije aba batowe inshinga za Sena y’u Rwanda, akomeza abasaba ubufatanye n’ubwuzuzanye hagati yabo n’izindi zengo za leta ndetse n’abaturage hagamijwe kubaka igihugu kidaheza n’umwe.

Ati “Mu gukemura ibibazo by’igihugu; ikintu kiza imbere ya byose ni ukutagira umunyarwanda usigara inyuma, buri Munyarwanda wese akisanga mu bisubizo bigenda bishakwa cyangwa bigerwaho by’ibyo bibazo igihugu gifite ndetse bakabigiramo uruhare.”

Umukuru w’Igihugu akomeza agira ati “Iki ni ikintu tugomba guhora twibuka, twibukiranya kugira ngo dukomeze gutera imbere, cyangwa se ntitube twasubira inyuma mu nshingano zacu cyangwa ibindi dushaka kugeraho.”

Perezida Kagame yasabye kandi abari mu nshingano kwirinda inzira z’ubusamo, ahubwo abakangurira kwita ku nshingano hagamijwe kuzuzuza neza kandi mu mucyo kuko ari byo biganisha ku nyungu z’Abanyarwanda bose.

Muri uyu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kandi hatowe abagize biro ya Sena, Aho Hon. Dr. Kalinda François Xavier yongeye gutorerwa kuyobora Sena y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu.

Hon. Nyirahabimana Solina yatorewe kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, naho Hon. Mukabaramba Alvera atorerwa kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’Abakozi, umwanya na we yari asanzwemo.

Perezida wa Sena, Hon Kalinda François Xavier, amaze gutorerwa kuyobora Sena yashimiye Perezida Kagame ndetse n’abasenateri bongeye kumugirira icyizere, yizeza ko icyizere yamugiriye atazagitatira.

Amafoto: Ibiro by’Umukuru w’Igihugu