Ku wa Mbere, tariki ya 6 Mutarama 2025, ubwo yakiraga abahagarariye u Bufaransa hirya no hino ku isi, Perezida Emmanuel Macron yavuze ko ibihugu byo muri Sahel “byibagiwe” gushimira u Bufaransa ku ruhare rwabwo mu kurinda aka gace inyeshyamba z’abajihadisiti.
Macron yagize ati “Twari dufite impamvu yo kohereza ingabo. Ntekereza ko hari uwibagiwe kuvuga ‘murakoze’. Ni byiza, wenda bizagera igihe cyabyo.”
Macron yavuze ibi mu gihe ingabo z’u Bufaransa zikomeje kuva mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba n’ubwo we yemeza ko batahatiwe gukura ingabo muri Afurika.
Macron yakomeje avuga ko iyo hatabaho uruhare rw’u Bufaransa, byari bigoye ko ibihugu byo gace ka Sahel bigira ubusugire kuko ngo u Bufaransa aribwo bubarinda kugwa mu maboko y’inyeshyamba.
Aya magambo ya Perezida Macron ntiyakiriwe neza n’abayobozi muri ibi bihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, by’umwihariko Senegal na Tchad.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tchad, Abderaman Koulamallah, yavuze ko amagambo Macron yavuze agaragaza agasuzuguro gakomeye kuri Afurika.
Mu itangazo ryatambutse kuri Televiziyo y’igihugu, Minisitiri yagize ati: “Tchad yagaragaje impungenge zikomeye ku magambo aherutse gutangazwa na Perezida w’u Bufaransa, agaragaza imyitwarire y’ubwibone ku mugabane wa Afurika n’Abanyafurika.”
Yongeyeho ati: “Abayobozi b’u Bufaransa bagomba kwiga kubaha Abanyafurika no kumenya agaciro k’ibitambo byabo.”
Naho Minisitiri w’intebe wa Senegali, Ousmane Sonko, yatangaje ko u Bufaransa bwagize uruhare mu “guhungabanya ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika nka Libiya” ku buryo byagize “ingaruka mbi” ku mutekano w’akarere.
Mu magambo ye Minisitiri Sonko yagize ati: “Ubufaransa nta bushobozi cyangwa uburenganzira bufite bwo guharanira umutekano n’ubusugire bwa Afurika.”
Sonko yavuze ko ku bijyanye n’icyemezo cya Senegal cyo gusaba ingabo z’Abafaransa kugenda, amagambo ya Macron “atari yo rwose”.
Yavuze ko nta mishyikirano igihugu cye cyagiranye n’u Bufaransa ku bijyanye n’igikorwa cyo gufunga ibirindiro by’ingabo zabwo mu gihugu.
Yavuze kandi ko iki cyemezo cyaturutse ku bushake bwa Senegal “nk’igihugu cyigenga, kandi gifite ubusugire”.
Sonko na Koulamallah bombi bagarutse ku ruhare rw’Ingabo z’Afurika mu gufasha u Bufaransa mu ntambara z’isi.
Sonko ati: “Iyo abasirikare b’Abanyafurika, rimwe na rimwe bajyanwaga ku gahato, bagafatwa nabi ndetse bakanagambanirwa, batajyanwa mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi yose kugira ngo barengere u Bufaransa, birashoboka ko n’ubu bwari kuba ari u Budage.”
Tchad, Senegal na Cote d’Ivoire biherutse gusesa amasezerano y’umutekano n’Ubufaransa. Mu gihe Mali, Burkina Faso na Niger babwiye ingabo z’Abafaransa kubavira mu bihugu nyuma yihirikwa ry’ubutegetsi.
Uruhare rw’Ubufaransa mu burengerazuba bw’Afurika rwagiye rugabanuka mu myaka yashize, kubera gushinjwa ubukoloni bushya no gusahura imitungo muri ibi bihugu byahoze bikoronejwe nabwo.
Guverinoma ziyobowe n’aba Junta muri Niger, Mali na Burkina Faso zatangiye gukorana n’Uburusiya nyuma yuko Abafaransa bavuye mu bihugu byabo.