Perezida Paul Kagame yatangaje ko mu myaka 10 ishize Zipline ikorera mu Rwanda, ibikorwa byayo bigaragaza umusaruro ufatika, bityo igihugu kikaba kiri gushaka uko ikoreshwa rya drone ryakwagurirwa mu mijyi itandukanye hagamijwe guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Yabigarutseho kuri uyu wa 4 Nzeri 2025 mu nama ya cyenda Nyafurika yiga ku guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere (Aviation Africa Summit and Exhibitions 2025) yabereye i Kigali, aho yashimye abateguye iyi nama n’uko yazanywe mu Rwanda, agaragaza ko ubwikorezi ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’ubukungu.
Perezida Kagame yagize ati: “Iri koranabuhanga ntabwo ryagabanyije gusa igihe ingendo zatwaraga, ahubwo ryatabaye n’ubuzima bw’abantu. Ubu turi kugerageza uko ryashyirwa mu mijyi rikajya ritanga n’ibikoresho by’ubucuruzi bishingiye ku ikoranabuhanga.”
Uretse ibyo kandi Perezida Kagame yanagarutse ku gikorwa cyatangijwe uyu munsi, cyo kumurika drone zitwara abantu mu Rwanda, zizwi nka eVTOL, zikorwa n’uruganda rwa EHang rwo mu Bushinwa.

Perezida Kagame yashimangiye ko intumbero y’Afurika ari ugushora imari mu bwikorezi bwo mu kirere kugira ngo buzamure ubukungu, kuko n’abakenera izo serivisi bakomeje kwiyongera.
Ati: “Mu 2044 abagenzi bakoresha indege bazaba ari miliyoni 411 bavuye kuri miliyoni 181 bariho ubu.”
Perezida Kagame yongeyeho ko imishinga inyuranye yo gufungura ikirere cya Afurika izatuma abakoresha indege biyongera. Yibukije ko Isoko Rusange rya Afurika rifite uruhare mu kongera ubukungu, ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza gushyiraho politiki zishyigikira ibi, urugero nk’ivanwaho rya viza ku Banyafurika bose no guteza imbere uburinganire mu nzego z’ubwikorezi bwo mu kirere.
Zipline Rwanda yatangiriye ibikorwa byayo mu Rwanda mu Ukwakira 2016.
