Perezida Emmanuel Macron yagaragaje ko igihe kigeze kugira ngo Uburayi bwongere kuba igihangange

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko u Burayi bugomba kwiyubaka nk’imbaraga zikomeye mu bya politiki n’umutekano ku rwego mpuzamahanga, ashimangira ko igihe kigeze ngo ibihugu by’uyu mugabane bitekereze ku nyungu zabyo bwite mu bijyanye n’umutekano.

Ibi yabigarutseho ku wa 13 Gashyantare 2026, mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mutekano izwi nka Munich Security Conference yabereye i Munich mu Budage.

Macron yavuze ko n’iyo haboneka amasezerano ku ntambara yo muri Ukraine, u Burayi buzaguma buhanganye n’u Burusiya bukomeje imyitwarire igaragara “nk’iy’igitugu”, ashimangira ko budakwiye kwemera igitutu cyangwa amasezerano y’igihe gito adatanga igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano.

Yagize ati: “Abanyaburayi bagomba gutangira iki gikorwa bashingiye ku bitekerezo byabo no ku nyungu zabo.”

Perezida Macron yagaragaje ko hakenewe kongera gutekereza ku miterere y’umutekano w’u Burayi, avuga ko iyari isanzwe yarashyizweho mu gihe cy’Intambara y’Ubutita itagihuye n’ibihe by’ubu.

Yanavuze ko ateganya gutanga ijambo mu mpera z’uku kwezi asobanura birambuye uko abona uruhare rw’intwaro kirimbuzi z’u Bufaransa mu mutekano w’u Burayi, ndetse ko yamaze gutangira ibiganiro n’abayobozi batandukanye bo ku mugabane w’u Burayi kuri iyo ngingo.

Mu ijambo rye, Macron kandi yanahakaniye abavuga ko u Burayi buri gucika intege, ashimangira ko kurwanya amakuru y’ibinyoma no kugenzura imikoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga ari ingenzi mu kurinda demokarasi zo mu Burengerazuba bw’Isi.