Perezida Biden yahisemo kutongera guhatanira kuyobora Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yatangaje ko ataziyamamariza kongera kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Perezida Biden afashe uyu mwanzuro nyuma y’aho benshi mu  banyamuryango b’ishyaka ry’Abademokarate bamusabye gutongera kwiyamamariza indi manda kubera ikibazo cy’intege nke.

Mu basabye Perezida Biden kutiyamamaza harimo n’uwabaye Perezida wa Amerika, Barack Obama. 

Mu ibaruwa Perezida Biden yanyujije ku rubuga rwa X, yagize ati “Byari iby’icyubahiro gikomeye mu buzima bwanjye kuba narabaye perezida wanyu. Nizera ko ari mu nyungu z’ishyaka ryanjye n’igihugu guhitamo kudakomeza kwiyamamaza ahubwo nkita ku kuzuza inshingano mu gihe nsigaje muri manda yanjye.”

Mu bundi butumwa bwakurikiye uku guhitamo kutiyamamaza, Perezida Biden yagennye Visi Perezida we Kamala Harris nk’umukandida uzahagararira Abademokarate mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Ku wa Gatanu, abantu 28 bagize congere y’abademokarate barimo n’abasenateri batatu, basabye Perezida Biden kutiyamamaza kubw’impungenge ku myaka ye.

Ibi kandi byaje bikurikira umusaruro muke yagaragaje mu kiganirompaka yagiranye na Donald Trump muri Kamena kuri CNN.

Mu cyumweru turi gusoza kandi, Perezida Biden yasanganywe ubwandu bwa COVID 19.