Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga Dr. Antonio Agostinho Neto, kizwi kandi ku izina rya Novo Aeroporto Internacional de Luanda (NAIL), kimaze iminsi gitangiye kwakira ingendo mpuzamahanga zihuza Angola n’ibindi bihugu.
Ni nyuma y’amezi hafi atanu cyakira ingendo z’imbere mu gihugu mu rwego rw’igerageza.
Iki kibuga cy’indege gishya muri Afurika, kikaba ari cyo kinini ku mugabane wose, Angola yatangiye kucyubaka muri 2006, kugira ngo gifashe iki gihugu kuba igicumbi cy’abagenzi n’ubwikorezi bw’ibintu.
Iki kibuga giherereye muri Angola, kandi kigamije gushyira iki gihugu ku ikarita y’ubukerarugendo n’ingendo zo mu kirere.
Cyubatse ku buso bwa kilometero kare 75 aho gikubye kabiri ikigikurikira ‘Cairo International Airport’ yubatse ku buso bwa kilometer kare 36.25
Nubwo gifite ubunini butangaje, impuguke zisanga iki kibuga cy’indege gifite ubushobozi bukubye kure ibyo igihugu kizakenera muri 2024.
Ariko leta ya Angola ifata iki kibuga cy’indege nk’ishema ryo kwitegura ahazaza no guhindura ubucuruzi muri Afurika, cyane cyane mu bijyanye n’ubwikorezi bw’ibintu mu kirere.
Iki kibuga giherereye mu bilometero 40 uvuye mu mujyi wa Luanda, cyitiriwe Agostinho Neto, Perezida wa mbere wa Angola, inyubako yacyo y’abagenzi ishobora kwakira abagenzi miliyoni 15 buri mwaka, kandi hari gahunda yo gukomeza kucyubaka ku buryo kizajya cyakira abagenzi miliyoni 65.
Inyubako y’ibintu (cargo terminal) y’iki kibuga ishobora kwakira toni 130,000 z’ibintu buri mwaka.
Iki kibuga kizasimbura ikibuga cy’indege cya Quatro de Fevereiro, kizakomeza gukora gusa mu ngendo zidasanzwe nka gahunda zo kwigisha no gusana indege.
Gifite kandi umunara wa metero 82 wo kugenzura ingendo, ndetse gifite gari ya moshi ikirimo kubakwa hamwe n’ahantu ho gusana indege.
Imihanda yacyo ibiri y’indege ifite ubushobozi bwo kwakira indege nini cyane za B747 na A380, ari zo zigezweho mu ngendo z’ubucuruzi.
Imirimo yo kubaka iki kibuga yatangiye mu 2006, yatwaye akayabo k’asaga miliyari eshatu z’ama-euro (£3.03). Aya ma-euro yatanzwe n’u Bushinwa.
Ikigo cy’igihugu gikora ingendo zo mu kirere ‘TAAG Angola Airlines’ kirateganya kwimurira ibikorwa byayo ku kibuga Dr. Antonio Agostinho Neto International Airport mu mpera za Werurwe 2025.