Abacuruzi basanzwe bakorera mu isoko rya Kimoramu, riherereye mu kagali ka Kamagiri mu murenge wa Nyagatare ho mu karere ka Nyagatare, barashimira Leta y’u Rwanda kubwo kubatekerezaho ikarivugurura kuko ryari rikenewe kandi riziye igihe.
Aba bacuruzi bavuga ko bagorwaga cyane no gucururiza munsi y’igiti aho bicwaga n’izuba cyangwa imvura ikabanyagira.
Akayezu Jeanne, ucururiza muri iryo soko yagarutse ku buryo bagorwaga no gukorera mu isoko ritubatse neza.
Ati “Imvura yaragwaga ikangiza ibintu byacu, izuba naryo rikaba ryinshi. Ibyo byadindizaga ubucuruzi bwacu, ariko ubu turishimwe cyane kuko tutagicururiza hasi kandi dusigaye dukora amasaha menshi”.
Mugisha Fred wo mu murenge wa Rwimiyaga we avuga ko iryo soko ryatumye habaho ubwiyongre bw’abakiriya n’umutekano uhagije muri rusange.
Ati: “Kubera ko twacururizaga munsi y’ibiti iri soko ryaremwaga n’abantu bake cyane bitewe n’uko n’abacuruzi twari bake, ubu ibintu byarahindutse dufite abakiriya benshi. Turashima Leta y’u Rwanda kuko iyo hataba ubuyobozi bwiza ibi byose ntibyari gushoboka.”
Gasana Stephen Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare yavuze ko kubaka iri soko biri muri gahunda ya leta yo kwegereza abaturage ibikorwaremezo.
Yagize ati: “Twe icyo dusaba abaturage ni ukubyaza umusaruro. iri soko kandi nta muntu numwe uhejwe kuko n’aho amasoko ataragera nka Bugaragara na Rwimiyaga tuzayubaka bidatinze”.
Muri rusange iri soko rikikijwe n’inzu zikorerwamo ubucuruzi, rifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi bibiri, ryatwaye asaga miriyoni 300 frw kandi bikorwa byo kuryubaka bikaba bigikomeje.
