‘Nta mwuga ugenewe igitsina runaka’: Ubuzima bwa Nyirabambari Laurence mu bubaji

Nyirabambari Laurence ukora umwuga w’ububaji mu Karere ka Mu sanze ni umwe mu bitinyutse bagana imyuga bamwe bafata nk’iy’abagabo.

Umunyamakuru wa ICK News yamusanze aho akorera agaragaza urugendo rwe muri aka kazi amazemo imyaka 23.

Ati “Ndi umubaji mu kigo cyitwa ‘Intersef enterprise’ gikora ibijyanye n’ububaji no gusudira. Natangiye gukora uyu mwuga mu mwaka wa 2001, gusa sinjye mugore wenyine uhakora kuko turi batatu mu bagabo barenga 20.”

Nyirabambari avuga ko yatangiye akora akazi ko mu rugo mbere y’uko yinjira mu mwuga w’ububaji.  

Asanga nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma abagore bitinya muri iyi mirimo kuko nabo bashoboye.

Ati “Nagatangiye uyu mwuga banseka ariko ndakomeza kuko narinzi icyo nshaka, rero abagore ntibakwiye kwitinya kuko imyaka maze muri aka kazi nakuyemo byinshi.”

Bimwe mu byo avuga yakuye muri uyu mwuga birimo inzu, umurima w’agaciro ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda no kurihira abana be bane amashuri y’imyuga.

Ati “Abahungu banjye batatu nabarihiye amashuri y’imyuga ndetse umwe turakorana mububaji mu gihe undi akora umurimo wo gusudira ku buryo bimufasha gutunga umuryango we.”

Uretse abo basore kandi, hari mushiki wabo ukomeje amashuri yisumbuye.

Nyirambambari yongeraho ko ubu yiteguye kujya muri Pansiyo mu mwaka utaha ku buryo azakomeza kubona amafaranga amubeshaho bitewe n’uko yizigamiye mu myaka amaze akora.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza, bavuga ko imyumvire y’uko umwana w’umukobwa agomba kuguma mu rugo akita ku rugo kuri ubu yahindutse ndetse bigenda bigaragarira mu nzego zitandukanye zaba iza leta ndetse n’ izindi zisanzwe.

Guverinona y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zigamije guha umwanya igitsinagore ngo agaragaze ibyo ashoboye.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 rigena ko nibura 30% baba abagore mu myanya ifatirwamo ibyemezo. Ibi ntibyahagarariye aha, hagiyeho inzego harimo n’Inama y’igihugu y’Abagore ihera ku rwego rw’igihugu ikagera ku mudugudu.

Uyu munsi mu Rwanda, abagore bafite imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko bangana na 63.75% kuko ari 51mu gihe abagabo ari 29.