Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2025, Namibia yibutse ku nshuro ya mbere ubwicanyi bwakozwe n’abakoloni b’Abadage hagati ya 1904 na 1908, igikorwa cy’ingenzi mu guha icyubahiro aba- Ovaherero n’aba-Nama basaga 70, 0000 bishwe icyo gihe.
Abazize ayo mahano, ahanini bakomokaga mu bwoko bwa Ovaherero na Nama, bishwe bazize kwanga kwemera ko abakoloni babambura ubutaka n’amatungo yabo.
Umunsi wo Kwibuka ubwo bwicanyi muri Namibia kuri uyu wa Gatatu uje nyuma y’imyaka myinshi u Budage bwotswa igitutu ngo butange indishyi z’akababaro.
Guverinoma ya Namibia yatangaje ko umunsi wo kwibuka uzajya ubu buri mwaka ku wa 28 Gicurasi nk’igice “cy’urugendo rwo gukira” kwa Namibia. Ni umunsi hazajya hafatwa umunota wo guceceka ndetse n’igikorwa cyo gucana amabuji imbere y’inteko ishingamategeko i Windhoek.
Guverinoma yavuze kandi ko yahisemo italiki ya 28 Gicurasi kuko ari wo munsi, mu 1907, abayobozi b’Abadage batangaje ifungwa ry’inkambi z’imbohe nyuma y’igitutu cy’amahanga cyari cyatewe n’ubwicanyi ndengakamere bwakorwaga muri izo nkambi.
Icyo gihe, ibihugu byari bihanganye n’u Budage mu ntambara ya mbere y’Isi, byambuye iki gihugu Namibia, kimwe n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo hamwe n’iyiburengerazuba, birimo ibihugu nka Cameroun, Togo n’ibindi, nyuma yo gutsindwa ku Budage muri iyo ntambara.
Mu myaka myinshi yakurikiyeho, u Budage ntibwigeze bwemera ku mugaragaro ubwicanyi bukomeye bwabaye hagati y’umwaka wa 1904 na 1908.
Icyakora, mu myaka ine ishize, iki gihugu cyemeye ku mugaragaro ko abakoloni b’Abadage ubwo bwicanyi, kandi cyemeye gutanga inkunga igenewe iterambere ingana na miliyari 1.1 z’amayero izatangwa mu gihe cy’imyaka 30, gusa u Budage ntibwavuze ko iyo ari “indishyi” cyangwa ngo busabe imbabazi mu nyandiko y’amategeko.
Ibyo byatumye Namibia yanga iyo nkunga, kuko yayise “intambwe ya mbere nziza” ariko itarimo gusaba imbabazi ku mugaragaro hamwe n’indishyi yifuzwaga.
Abenshi mu Banyanamibiya kandi nabo ntibanyuzwe n’iyo nkunga u Budage bwari bwemereye igihugu cyabo.
Icyo gihe Uahimisa Kaapehi yabwiye BBC ati: “Ibyo ni urwenya rw’ikinyejana.” “Turashaka ubutaka bwacu. Amafaranga sicyo k’ingenzi.”
Uyu mugabo ukomoka mu bwoko bwaba-Ovaherero, ndetse akaba n’umujyanama mu mujyi wa Swakopmund, wabereyemo amarorerwa menshi, yakomeje agira ati “ubutunzi bwacu bwarafashwe, imirima, inka”.
Mu itangazo ryasizwe ahagaragara n’itsinda rihagarariye imiryango yarokotse ubwo bwicanyi, naryo ryanenze bikomeye icyo cyifuzo cy’u Budage cyo mu 2021, kuko ryakise “ikimenyetso cy’imitekerereze y’ivangura ku ruhande rw’u Budage n’ubukoloni bushya ku ruhande rwa Namibia.”
Kuva icyo gihe, hari amasezerano y’ibanze yagezweho hagati y’ibi bihugu byombi, azaba akubiyemo ko u Budage buzasaba imbabazi ku mugaragaro. Bivugwa kandi ko ayo masezerano atenganya indishyi izongerwaho miliyoni 50 y’amayero.
Gusa nanone, benshi mu baharanira uburenganzira bw’aba-Ovaherero n’aba-Nama bavuga ko aya masezerano ari ugushinyaguririra abasekuruza babo bishwe, kandi ko batahawe amahirwe yo kwitabira ayo masezerano.
Inkuru y’ishyirwaho ry’umunsi wo kwibuka nayo yakiranywe agasuzuguro kuri bamwe, aho abaharanira uburenganzira bw’abanyagihugu bavuga ko gutanga ubutabera ku biciwe bikiri kure nk’ukwezi.
Abenshi mu baharanira uburenganzira bwa muntu bashaka ko guverinoma y’u Budage yafata ubutaka ubu buri mu maboko yabavuga ururimi rw’Ikidage, ikabugarura mu maboko yaba-Ovaherero n’aba-Nama.
