Muhanga: Abakoresha umuhanda Ruli- Gahogo barasaba ko washyirwamo abashinzwe umutekano bahoraho

new song - 1

Abaturage bo mu karere ka Muhanga, by’umwihariko abakoresha umuhanda Ruli-Gahogo uhuza Umurenge wa Shyogwe n’uwa Nyamabuye baravuga ko bafite ikibazo cy’umutekano muke, kuko hari abagizi ba nabi bitwikira ijoro bakabatega batashye bakabambura, bakabakubita abandi bakabakomeretsa, ndetse bakanabahohotera nk’uko babibwiye ICK News.

Uyu muhanda uturuka mu Misizi wambuka ujya i Gahogo aho bita ku iteme gusa ngo nta mutekano uhaba mu masaha y’ijoro, kandi no mu nzu abajura bajyamo.

Ifoto zitandukanye z’umuhanda wa Ruli-Gahogo uhuza Umurenge wa Shyogwe n’uwa Nyamabuye

Ngendahayo Pacific ni umwe mu baturage bo mu murenge wa Shyogwe, akagari ka Ruli. Ahamya ko iki kibazo gihari kandi giteye inkeke. Ati: “Abo bambuzi bahaza guhera saa moya z’umugoroba, aho babonera cyane abafite intege nke. Mu minsi yashize bahamburiye umudamu ibikoresho yari avuye kurangura baranamukubita. Icyo twakwisabira ubuyobozi ni uko uyu muhanda Ruli -Gahogo washyirwamo urumuri, ndetse bakahashyira n’inzego zishinzwe gucungira abaturage umutekano mu buryo buhoraho.”

Ibi kandi abihuriraho na Habarurema Elias, nawe wo muri uyu Murenge, by’umwihariko mu mudugudu wa Karama wemeza ko kubera uyu muhanda unyurwamo n’abacuruzi benshi mu masaha y’ijoro, ari byo bituma abo bagizi ba nabi bawugabamo ibitero.

Yagize ati: “Kubera ko abantu benshi bo mu kagari ka Ruli ari abacuruzi mu mujyi wa Muhanga, biba ngombwa ko bataha ku mugoroba, ugasanga babategeye mu muhanda, hari abo bambuye amaterefone. Polisi rwos idufashije yadukariza umutekano muri aka gace.”

Habarurema akomeza avuga ko bikomera cyane iyo hari abantu bagerageje kwirwanaho kuko birangira bakubiswe cyangwa bagakomeretswa bikabije, bityo ko muri uyu muhanda hakenewemo amatara kugira ngo abantu bagende habona ntihagire uwitwikira umwijima ngo abahemukire.

Ikirezi Marie Chantal wo mu murenge wa Nyamabuye, akagari ka Gifumba, umudugudu wa Rugarama ndetse na Nshimiyimana Felix nabo bakoresha uyu muhanda buri munsi, basanga bakeneye gufashwa n’inzego z’umutekano gukurikirana iki kibazo mu buryo bwihuse kugira ngo abaturage bareke kuharenganira.

Amakuru ICK News yahawe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, agaragaza ko hagiye hashyirwaho ingamba mu gukumira ibyaha nk’ibi by’ubujura, ubugizi bwa nabi ndetse ko bitahagaze ahubwo bigikomeje. Dufashe urugero nko mu muhanda wa Ruli-Gahogo Polisi ivuga ko buri joro yoherezayo imodoka zirimo abashinzwe umutekano kuhagenzura ndetse ko “Mu byumweru bibiri bishize kubufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage hafatiwe abasore 12 bakekwaho ibikorwa byubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage”.

CIP Hassan Kamanzi

Ni muri urwo rwego Polisi igira inama abaturage gutangira amakuru ku gihe, ndetse igasaba n’abishora mu bikorwa bigayitse kubireka kuko nibafatwa batazihanganirwa.

Kuva mu kwezi kwa Gashyantare kugera muri Nyakanga uyu mwaka, kubufatanye n’abaturage, inzego z’ibanze na Polisi, Mu Ntara y’Amajyepfo yose hamaze gufatwa abagera ku 1,615 kandi bose bakaba barashyikirijwe Ubugenzacyaha. Muri make 735 bafashwe bataragera ku mugambi wabo, 541 bafatiwe mu cyuho naho 339 bafashwe nyuma yo kugurisha ibyo bari bamaze kwiba.

Umwanditsi:Byiringiro Patrick