Bamwe mu bagabo bakora mu nzu zituganya ubwiza (saloon) zo mujyi wa Muhanga bavuga ko ntakazi kagenewe igitsina runaka. Ibi babishingira ko gukora akazi ko gutunganya imisatsi y’abagore cyangwa gusiga inzara ari imirimo y’abagore kandi nyamara buri wese yabikora bakanemeza ko aka kazi kabagejeje.
Aba bagabo bahamya ko gukora akazi benshi bafataga nk’akazi k’abagore bibinjiriza amafaranga atubutse kandi agatunga imiryango yabo ndetse bikabafasha mubikorwa byabo bya burimunsi.
Uwimana Sam ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 , yatangiye gukora uyu mwuga mu mpera z’umwaka wa 2020. Nk’uko abisobanura, agitangira uyu mwuga yahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo kutagirirwa ikizere n’abakiriya.
“Nkitangira byari bigoye dore ko bose babonaga ntashoboye kandi umugabo atasiga inzara neza nk’umugore. Uko iminsi yagiye ishira babonye ko nshoboye kandi mbikora neza bituma kuri ubu mfite abakiriya benshi. Kuri ubu nshobora kwinjiza amafaranga asaga ibihumbi icumi ku munsi. Ntabwo nshobora kubura abakiriya umunsi wose”.
Uwimana Sam abajijwe inama yagira urubyiruko yasubije agira ati, “uyu mwunga bisaba kuwukunda kandi ukazana umwihariko wawe utandukanye n’uw’abandi.sinakibagirwa gukangurira urubyiruko kureka kumva ko aka kazi gaciriritse kuko karagabura pe; nk’ubu ngewe nditunze kandi nimenyera buri kimwe cyose ntacyo nsabye ababyeyi bange. Urubyiruko bashake ubumenyi baze bakorere amafaranga arahari ‘’.
Umurisa Leah, umwe bakiriya ba Sam avuga ko ari byiza gukorerwa n’umusore kuko na we abikora neza cyane. Aragira ati ‘’ntako bisa gukorerwa n’umusore kuko akora neza kandi akita kubakiriya be; umwihariko afite kandi yubahiriza igihe cyumukiriya.’’
Uwamahoro Alice ni umugore ukorana na Sam muri Salon Ituze; na we yemeza ko gukorana na basaza be ari byiza. Yagize ati “Ni byiza rwose gukorana n’aba bahungu kandi bakora akazi neza nk’uko bikwiye dore ko usanga banandusha abakiriya kubera uko bakora,Kuri nge ndabyishimira cyane.’’
Habagushaka Venant uzwi kw’izina rya (Rasta) ni umuyobozi wa ituze salon; avuga ko kuri we urubyiruko rukwiriye kuyoboka uyu mwuga kuko ufite amafaranga menshi.
Yagarutse kandi ku banyeshuri basoza nta bumenyi buhagije bafite. ‘’uyu mwuga urimo amafaranga pe kandi dukeneye abantu bazi umwuga neza kuko turacyahura n’abanyeshuri basohoka kandi ntabumenyi bafite niba baze tubingishe akazi nabo bakore biteze imbere,’’
Kuri ubu, NMC Ituze salon ifite abakozi bagera ku icumi(10), aho batanu(5) muri bo ari abagabo .
Umwanditsi: Sabine Rwibutso Mukazi
