Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ugushyingo 2024, Abategetsi ba Misiri batangaje ko abantu 17 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato bw’ubukerarugendo burohamiye mu Nyanja Itukura.
Abagera kuri 28 nibo barohowe bakiri bazima.
Guverineri w’intara igerwamo n’Inyanja Itukura Maj Gen. Amr Hanafi, yavuze ko ikimenyetso cy’ubutabazi cyakiriwe saa cyenda n’igice ku isaha ngenga masaha ya GMT, kiva ku bwato ‘Sea Story’, bwari mu rugendo rw’iminsi itanu buva ku nkombe iri hafi ya Marsa Alam.
Ubu bwato bwahagurutse ku wa Gatandatu, bwari butwaye abakerarugendo 31, barimo n’abanyamahanga n’abakozi 14.
Guverineri Hanafi yanavuze ko abarokotse babonetse mu gace ka Wadi el-Gemal, gaherereye mu majyepfo ya Marsa Alam, kandi ko barimo kwitabwaho neza.
Yongeyeho ko ubwato bw’intambara bwo mu Misiri bwa El Fateh n’indege za gisirikare biri kwifashishwa mu gushakisha ababuze.
Nk’uko ubuyobozi bw’ibanze bwo mu gace ka Marsa Alam bubivuga, abakozi b’ubu bwato bose ni Abanyamisiri, mu gihe ba mukerarugendo bari mu rugendo barimo Abongereza, Abesipanyolo, Abadage, Abanyamerika, Abanyasirovakiya, Abasuwisi, Ababiligi, Abanyapolonye, Abanyanoruveje, Abanya -Irilande, Abanyafinlande n’Abashinwa.
Marsa Alam ni ahantu nyaburanga hasurwa na ba mukerarugendo benshi ku nkombe y’Inyanja Itukura, mu majyepfo ya Misiri.
Nta bisobanuro byihuse byaturutse kuri sosiyete yo mu Misiri ya Dive Pro Liveaboard, nyir’ubu bwato bwa ‘Sea Story’.
Gusa, kuri ubu, urubuga rw’yi sosiyete ruvuga ko, ubu bwato bwubatswe muri 2022, kandi bufite uburebure bwa metero 44, amagorofa ane na kabine 18 zishobora kwakira abagenzi bagera kuri 36.
Nta makuru aratangazwa agaragaza impamvu yatumye ubu bwato burohama. Ariko, ikigo cy’Ubumenyi bw’Ikirere cya Misiri, ku wa Gatandatu cyatanze umuburo ku bijyanye n’imihengeri n’imivumba myinshi ku nyanja Itukura, ndetse basaba kwirinda ibikorwa byo mu mazi ku Cyumweru no ku wa Mbere.
Kugeza ubu, amasosiyete menshi y’ubukerarugendo yahagaritse kandi agabanya ingendo mu Nyanja Itukura kubera akaga katewe n’amakimbirane yo muri aka gace.