Tariki ya 1 Ugushyingo buri mwaka, abakristu ba Kiliziya Gatolika ku Isi bahimbaza Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose, abazwi n’abatazwi.
Mu bihugu binyuranye ku isi, uhereye muri Afurika kugera i Burayi, usanga iyi tariki ari umunsi buri mukirisitu Gatolika azi neza kandi yizihiza cyane.
Ibyo biterwa ahanini n’uko abenshi muri abo bakirisitu baba bafite amazina y’abatagatifu babitiriye, bityo bigatuma uwo munsi ufatwa nk’udasanzwe.
Nubwo uyu munsi uhimbazwa tariki ya 1 Ugushyingo, kuri iyi nshuro, mu Rwanda wahimbajwe tariki ya 3 Ugushyingo, bitandukanye n’ahandi ku Isi.
Padiri Dr. Jean Marie Vianney Samarwa avuga ko ubusanzwe uyu munsi uhimbazwa tariki ya 1 Ugushyingo gusa ko iyo iyi tariki idahuye n’umunsi w’icyumweru, “kwizihiza uyu munsi byimurirwa ku cyumweru cya mbere cy’Ugushyingo.”
Ati “Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda iyo imaze kubona ko iyo tariki izaba atari ku Cyumweru hafatwa umwanzuro wo guhimbaza Umunsi mukuru w’abatagatifu bose ku Cyumweru cya mbere cy’Ugushyingo kuko uyu munsi utagenwe nk’uwikiruhuko mu Rwanda.”
Solange Mahoromeza, umwe mu bakirisitu Gatolika avuga ko uyu munsi mukuru w’Abatagatifu bose ukwiye ikiruhuko igihe cyose wabera kuko ubibutsa byinshi byiza Abatagatifu hirya no hino ku isi bagiye bakora kugeza naho batanze ubuzima bwabo.
Yagize uti “abaduhagarariye bazatuvuganire uno munsi uhabwe ikiruhuko ku rwego rw’igihugu.”
Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose watangijwe na Papa Boniface IV muri 613.
Papa Bonifasi IV, yashyizeho uyu munsi mu rwego rwo guha icyubahiro abahowe Imana mu bakirisitu bo hambere, bagiye bicwa bazira kuyoboka idini ryemera Imana imwe.
N’ubwo nta mubare uhamye w’Abatagatifu bahimbazwa ku isi bishingiye ahanini ku kuba mbere y’umwaka w’1000 batarandikaga abatagatifu, Kiliziya Gatolika yemeza ko hari abarenga ibihumbi 10,000.
