Ushobora kuba wararwaye, wararwaje cyangwa warumvise uburwayi bw’ubwandu bw’amaraso ‘blood infection’ gusa kugeza n’ubu ukaba udasobanukiwe bihagije iby’ubu burwayi.

Mu gusubiza icyo Kibazo, ICK News yaganiriye na Dr. Kwizera Didier, Umuganga mu bitaro by’Akarere bya Rwinkwavu agaragaza amakuru y’ibanze ku bwandu bw’amaraso.

Dr. Kwizera avuga ko ubu burwayi buterwa no kuba hari mikorobe yinjiye mu mubiri, igatangira gukwira mu mubiri wose inyuze mu maraso. Ati “Iyo bigenze uko umubiri utanga impuruza ko watewe, noneho ubwirinzi bw’umubiri bugatangira kurwanya iyo mikorobe yinjiye, uko kurwanya mikorobe rero bikaba byazahaza umubiri aribyo byitwa mu cyongereza “Sepsis”  

Mikorobe zishobora kwinjira mu mubiri w’umuntu ziciye ahantu hagiye hatandukanye nko mu mwuka, mu mafunguro n’ibyo kunywa bidafite isuku, mu bikomere(ibisebe), nahandi hatandukanye.

Dr. Kwizera yongeraho ko amaraso ashobora kuba umuyoboro mwiza utwara za microbe mu bice bitandukanye by’umubiri.  

Nubwo buri muntu wese ashobora gufatwa n’ubu burwayi hari ababa bafite ibyago byinshi byo kuyandura vuba ugereranyije n’abandi.  

Dr. Kwizera ati “Aba mbere ni abantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri buri hasi nk’abana, abageze mu zabukuru, abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, abarwaye indwara zitandura nka diabete n’abandi.”

Akomeza asobanura ko uretse abafite ubwirinzi bw’umubiri buri hasi hari n’abandi bafite ibyago byo kwandura kuruta abandi bitewe n’imiterere yaho batuye.

Ati “Abantu batuye ahantu hacucitse nabo biroroshye ko bandura mu gihe hari umwe muri bo wanduye akaba yakwanduza abandi, umurwayi uri mu bitaro nawe aba afite ibyago byinshi byo kwandura bitewe n’uko mu bitaro naho nubwo tuhatangira ubuzima hari ama mikorobe aba ahari, abantu bakoresha amazi adasukuye, n’abandi.”

Ibimenyetso biranga urwaye ubwandu bw’amaraso

Dr. Kwizera avuga ko n’ubwo ibimenyetso biranga umuntu ufite uburwayi bwo kwandura kw’amaraso bigenda bitandukana bitewe n’ubwoko bwa mikorobe gusa hari ibiri rusange nko kugira umuriro mwinshi, kuzana amashyira mu gikomere igihe wakomeretse, kubyimbirwa ku gice runaka cy’umubiri bivanze no kuribwa (Inflammation), gucika intege  n’ibindi.

Ni gute wakwirinda Blood Infection?

Dr Kwizera agaruka ku buryo wakwirinda kwandura avuga ko ari ukwitabira gufata inkingo zirinda umubiri kwibasirwa n’ama virusi atandukanye, gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yuzuye, kugira isuku mubyo ukora byose, kwihutira kugana ivuriro igihe cyose ukeka ko waba wanduye.

Iyo Ubwandu bw’amaraso butavuwe hakiri kare, bushobora gutera ingaruka zigiye zitandukanye zirimo; urupfu, ubumuga ndetse no kuba urugingo runaka rwakurwaho mu gihe yatinze kuvurwa.

 Asoza atanga inama ku bantu muri rusange ko igihe uketse ko wanduye ugomba kwirinda kujya kugura imiti utandikiwe na muganga, ko ahubwo ukwiye kujya ku ivuriro bakagusuzuma kugirango baguhe imiti irwanya mikorobe nyir’izina yinjiye mu mubiri wawe kugirango ubashe gukira neza.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko ubu burwayi bwibasira nibura abantu bagera kuri miliyoni 49 ku isi buri mwaka.

Umwanditsi: Uwamahoro Solange