OIP-1.jpg

Malawi: Bazindukiye mu matora mu gihe ubukungu bukomeje kugana mu manga

Kuri uyu wa Kabiri, Abanya-Malawi bazindukiye mu matora ya Perezida n’ay’abadepite, nyuma y’imyaka itanu y’ibihe bitoroshye byaranzwe no gukomera kw’ibibazo by’ubukungu muri iki gihugu giherereye mu majyepfo ya Afurika.

Perezida Lazarus Chakwera arimo guhatanira manda ya kabiri mu matora ahanganyemo cyane na Peter Mutharika w’imyaka 85 wigeze kuyobora iki gihugu.

Mbere yaya matora mu mijyi yo hirya no hino muri iki gihugu, ibikorwa byo kwiyamamaza byapfukiranwe n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli, aharangwaga n’imirongo miremire kuri sitasiyo za lisansi.

Ibizava mu matora yu’yu munsi nibigaragaza ko nta mu kandida wagize amajwi arenga 50%, amatora azasubirwamo ubugira Kabiri nk’uko amategeko abiteganya.

Abanya-Malawi baratora iki?
Abatora miliyoni 7.2 biyandikishije baritabira amatora atatu yatangiye saa kumi za mu gitondo ku isaha ngengamasaha ya GMT. Abatora barihitiramo perezida w’iki gihugu uri butorwe mu bakandida 17.

Haratorwa kandi Abadepite 229 baturuka mu turere dutandukanye, mu gihe hatorwa n’abajyanama 509 mu myanya itandukanye.

Ni nde ushobora kuba Perezida?

Mu bakandida 17 ahatanira kuyobora igihugu, harimo babiri bigaragara ko ari bo bahabwa amahirwe menshi.

Abo ni Chakwera na Mutharika bongera guhatana mu matora ku nshuro ya kane – n’ubwo inshuro ya gatatu itigeze ifatwa nk’iyemewe.

Mutharika yabanje gutsinda Chakwera mu 2014, ariko ubwo yatsindaga kandi mu matora yo mu 2019, icyo cyemezo cyaje guteshwa agaciro. Chakwera yaje gutsinda amatora yasubiwemo mu mwaka wakurikiyeho.

Chakwera wo mu ishyaka ‘Malawi Congress Party’ (MCP), ntiyari afite ubunararibonye muri politiki ubwo yabaga umuyobozi w’iri shyaka mu 2013.

Yahataniye kuyobora igihugu mu 2014 ariko ntiyabigeraho, icyakora mu 2020 yatsinze Mutharika wari ukiri ku butegetsi.

Igihe cya Chakwera ku butegetsi cyaranzwe n’ihungabana ry’ubukungu n’ibirego by’akarengane mu miyoborere. Uyu mukambwe w’imyaka 70 ariko yongeye gusubizaho serivisi za gariyamoshi muri Malawi ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka irenga mirongo itatu. Yanayoboye kandi imirimo ikomeye yo kubaka imihanda mu gihugu hose.

Ni mu gihe Peter Mutharika we ariwo mu ishyaka rya ‘Democratic Progressive Party’ (DPP). Yayoboye Malawi kuva mu 2014 kugeza mu 2020.

Uyu mukambwe w’imyaka 85 akaba ari umuvandimwe wuwigeze kuba Perezida, agapfa ari kubutegetsi mu 2012, Bingu wa Mutharika.

Kimwe na Chakwera, ku butegetsi bwa Mutharika, yashijwe ibirego by’akarengane n’ibibazo by’ubukungu. Ariko, abamushyigikiye bavuga ko igipimo cy’izamuka ry’ibiciro kiri hejuru cyane ubu (hafi 27%) ari gihamya y’uko Mutharika yayoboye ubukungu neza kurusha uwamusimbuye.

Biteganijwe ko komisiyo y’amatora izaba yaratangaje ibyavuye mu matora ya perezida kugeza ku wa 24 Nzeri, naho ibyavuye mu matoro y’uyu munsi ariko ku ruhande rw’abadepite bizatanganzwa bitarenze tariki ya 30 Nzei uyu mwaka.

Amajwi agomba gutangira kubarurwa ku biro mu gihe amatora ari bube arangiye ku isaha ya saa munani z’amanywa ku isaha ya GMT.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads