Banki Nkuru ya Libya (CBL) yatangaje ko yahagaritse imirimo yayo yose nyuma y’uko umuyobozi wayo ushinzwe ikoranabuhanga, Musab Msallem, ashimutiwe imbere y’urugo rwe.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 18 Kanama 2024 mu itangazo yashyize hanze.
Iri tangazo rivuga ko bazasubukura ibikorwa byabo ari uko Musab yabonetse ndetse n’abandi bayobozi b’iyi Banki bakareka guterwa ubwoba.
Itangazo rikomeza rigira riti “Inzego bireba zikwiriye kugira uruhare mu gukurikirana abantu bari gushyira iterabwoba ku bakozi bacu.”
Ibi bibaye nyuma y’icyumweru iyi banki igoswe n’abantu bitwaje intwaro, basaba guverineri, Seddik al-Kabir, w’iyi Banki wayiyoboye kuva mu 2012 ko yava ku butegetsi.
Ambasaderi wa Amerika muri Libya, Richard Norland, mu cyumweru gishize yatangaje ko ibikorwa byo gushaka gukuraho Guverineri wa Banki Nkuru mu buryo bw’agahato bishobora gutuma igihugu gihabwa akato mu by’imari ku ruhando mpuzamahanga.
Kuva Muammar Gaddafi, yahirikwa ku butegetsi mu 2011, igihugu cyakomeje guhura n’umutekano muke ndetse no gusubira inyuma.
Kuri ubu gifite guverinoma ebyiri; imwe yemewe n’Umuryango w’Abibumbye ikorera i Tripoli, indi ikorera mu burasirazuba bw’Igihugu, iyobowe n’Umuyobozi mukuru w’Ingabo Field Marshal Khalifa Haftar.
