Mu ijoro ryo kuwa Gatatu, tariki ya 16 Ukwakira 2024, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana inkuru y’urupfu rw’icyamamare mu muziki Liam Payne wahoze mu itsinda rya One direction mbere y’uko risenyuka muri 2016.

Ayo makuru y’urupfu rwe yaje kuba impamo bukeye bwaho ku wa Kane, yemejwe na polisi yo mu gihugu cya Argentine by’umwihariko mu mujyi wa Buenos Aires aho uyu musore yaguye.

Amakuru avuga ko yari yagiye mu bikorwa by’umuziki by’umwihariko gushyigira itsinda ryahoze ribacurangira mu muziki wabo.

Mu itangazo yasohoye ryavugaga ko uyu musore w’imyaka 31 yapfuye nyuma yo gusimbukira muri pisine yari munsi y’icyumba cya hoteli yari acumbitsemo ahita yitaba Imana.

Polisi kandi yatangaje ko mu cyumba cye hasanzwemo inzoga ya whiskey, Telefone ndetse n’ibindi ariko bigaragara ko harimo akavuyo kenshi.

Icyakora polisi ivuga ko bataramenya neza icyamuteye kwiyahura, nubwo bivugwa ko yari amaze iminsi yiruka inyuma y’umukobwa bahoze bakundana witwa Maya Henry batandukanye mu 2022.       

Uretse ibyo kandi raporo y’abaganga yo yemeje ko uyu musore yaviriye amaraso imbere mu mubiri n’inyuma.

Ubundi Liam ni muntu ki?

Payne, ni umuhererezi mu bavandimwe batatu barimo Nicola na Ruth. Yavutse ku wa 29 Kanama mu 1993 avukira  i Wolverhampton mu gace ka West Midlands mu Bwongereza avuka kuri Karen Payne na se  Geoff Payne.  Yize ikoranabuhanga rya muzika muri City of Wolverhampton College, ari nabyo byamufashije kuba umuririmbyi ukomeye.

Ku myaka 14 gusa, mu 2008, Payne yagaragaye bwa mbere mu marushanwa ya muzika yiswe The X Factor, yabereye mu Bwongereza nubwo atabashije kurenga icyiciro cya mbere cy’ayo marushanwa.

Gusa Payne ntabwo yacitse intege, kuko  yagarutse nyuma y’imyaka ibiri, atangira asubiramo indirimbo ya Justin Timberlake yitwa “Cry Me A River” maze yemeza akanama nkemurampaka gutyo.

Mu  marushanwaya X Factor yo muri uwo mwaka binyuze mu gitaramo bari bateguye nibwo  umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka witwa Simon Cowell yagiriye inama abasore bane  barimo Niall Horan, , Harry Styles, Louis Tomlinson ndetse na Liam Payne kwihuriza hamwe bagashinga itsinda rya One Direction kuko yabonaga ko nibakorera hamwe ari byo bizabagirira umumaro kurusha uko bakora umwe kuri umwe maze bashing one direction gutyo.

Aba basore bakomeje gukora maze mu mwaka wa 2015, undi witwa Zayn Malik abiyungaho baba itsinda ry’abantu batanu.

Aba basore bakoreye hamwe babasha kugera kuri byinshi birimo kuba rimwe mu matsinda ryagurishije cyane ibihangano byinshi binyuze mu ndirimbo zabo bakoze zirimo nkiyo bise “What Makes You Beautiful” ndetse niyo bise “Story of My Life”.

Album ya mbere y’iri tsinda, Up All Night, yasohotse mu 2011, yakoze amateka akomeye kuko yabaye alubumu ya mbere y’itsinda ry’Abongereza ryafashe umwanya wa mbere kuri Billboard y’indirimbo 200 zikunzwe muri Amerika. Mu cyumweru cya mbere  cyonyine, iyi alubumu yagurishijwe kopi 500.00 mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Muri 2013, abagize iri tsinda basohoye alubumu yabo ya gatatu, bise Midnight Memories, yabaye imwe muri alubumu zabo zatsindiye ibihembo byinshi cyane, aho  bagurisha kopi miliyoni 4 mu gihe kitarenze amezi abiri.

Bakoze kandi ibitaramo bizenguruka (Tour) isi. Umwaka wa 2014 wahiriye iri tsinda kuko binjije asaga miliyoni 290$ z’Amadorari y’Amerika.

Mu 2016, ubwo iri tsinda ryatangazagarizaga abakunzi baryo ko abarigize batandukanye burundu, buri umwe mu barigize yatangiye gukora umuziki ku giti cye ari naho Liam Payne yatangiriye urugendo rwe nk’umunyamuziki wabigize umwuga ku giti cye.

Payne yahise ashyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere yise “Strip That Down” yakoranye n’umuraperi wo muri Amerika Quavo mu 2017.

Ni mu gihe alubumu ye ya mbere yise, LPI, yasohotse mu Kuboza 2019, yaje no kujya ku  mwanya wa 17 ku rutonde rwa alubumu zikunzwe cyane mu  Bwongereza.

Liam Payne atabarutse asize umwana w’imyaka irindwi yise Bear Grey Payne akaba yaramubyaranye n’Umwongerezakazi wahoze ari umukunzi we, Cheryl Fernandez-Versini.

Aba bombi bari barahuye ye bwa mbere muri 2008 ubwo yari mu marushanwa ya X Factor gusa batangira gukundana muri 2017.

Kuva Liam Payne yatandukana n’uwahoze ari umukunzi we muri 2018, yatangiye kubatwa n’ibiyobyabwenge gusa mu 2023 yasohoye amashusho agaragaza ko amaze amezi atandatu mu kigo gisubiza mu buzima ababaswe n’ibiyobyabwenge (Rehabilitation Center). Abakurikiraniraga hafi uyu musore bavuga ko n’ubundi no muri uyu mwaka yari yarongeye kubatwa n’ibibyabwenge nk’uko byatangwaje n’undi mukobwa w’umunyamideri witwa Maya Henry bakundanaga gusa nawe bakaza gutandukana.

Uyu musore atabarutse yari afitanye  imishinga na Netflix kuko yari yaratoranyijwe nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa bise Building the Band aho yari kuzakorana n’abahoze bagize itsinda rya  Destiny’s Child barimo Kelly Rowland, Nicole Scherzinger of the Pussycat Dolls, rikayoborwa na AJ McLean, umwe mu bahoze bagize itsinda rya Backstreet.

Zimwe mu ndirimbo zuyu muhanzi zakunzwe harimo iyo  yise ‘For You’ yakoranye na Rita Ora naho indirimbo yaherukaga gushyira hanze ni iyo yise Teardrops yakoranye na Jamie Scott ndetse na  JC Chasez.