Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bwana Rangira Bruno yanenze abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi bavukije ubuzima abo bari bashinzwe kurengera muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi yabivugiye ku Bitaro by’Akarere ka Kirehe, kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi mu bigo by’ubuvuzi, abarwayi n’abarwaza mu Karere ka Kirehe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse ku Bitaro by’Akarere ka Kirehe rwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kirehe i Nyakarambi, aharuhukiye imibiri y’abasaga ibihumbi 12,000.
Mu butumwa bwa Mayor Rangira yongeye kwitsa ku gusaba abakora mu rwego rw’ubuvuzi kurengera ubuzima bw’ababagana, bagakora ibitandukanye n’ibyo bamwe muri bagenzi babo bakoze mu myaka 30 ishize.
Yagize ati “Abantu bakora mu buvuzi hari indahiro bajya bakora bita “Hippocratic Oath” baba bavugamo ko bazarengera ubuzima, kandi ko bazakora ibyo aribyo byose kugira ngo ubuzima bubeho, ariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi bamwe muri bo bafashe iya mbere kugira ngo batware ubwo buzima.”

Umuyobozi w’akarere yakomeje ashimira bamwe muri bo bagize icyo bakora kugira ngo barokore abo bavuraga.
Bwana Rangira yanavuze ko mu Kwibuka, hanazirikanwa cyane Ingabo z’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse kugeza ubu mu myaka 30 u Rwanda rukaba rukataje mu iterambere.
Mu buhamya bwa Biseruka Omar wari urwariye mu Kigo nderabuzima cya Kirehe muri Mata 1994, yavuze ko aho yari arwariye habereye ubwicanyi ndengakamere.
Yagize ati “Hano habereye ibintu bibi cyane kuko yaba uruhinja, yaba umugore utwite ntibamubabariraga, yaba umukecuru, umusaza, hiciwe abantu benshi cyane. Hariya hirya y’ikigo nderabuzima bahitaga i Gorogota hiciwe abantu benshi.”
Kugeza ubu, mu Karere ka Kirehe hari n’Ibigo nderabuzima 19, n’ ibitaro by’ Akarere ka Kirehe.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kirehe bugaragaza ko abo imyirondoro yabo yamaze kumenyekana barimo abari abakozi, abarwayi n’abarwaza biciwe mu bigo by’ubuvuzi byo mu Karere ka Kirehe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari abagera kuri 18.

