Ubutumwa bwatanzwe n’Abayobozi b’imuryango mpuzamahanga irimo Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bagaragaje ko Kwibuka ari inshingano zihoraho kugira ngo ubushake bw’uko nta handi hakongera kuba Jenoside bwiyongere.
Ibi byatangajwe n’ Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe(AU), Moussa Faki Mahamat na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU, Charles Michel, mu butumwa batangiye mu Muhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri uyu muhango wabaye none, tariki ya 7 Mata 2024, ugatangirira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nyuma ugakomereza muri BK Arena ahatangiwe imbwirwaruhame, Moussa Faki Mahamat yavuze ko bikwiye kwibuka kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itazongera kubaho.

Yagize ati “Dukwiye Kwibuka, kugira ngo twongere ubushake bwacu bw’uko Jenoside itakongera kubaho ukundi.”
Ibi byanagarutsweho na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU, Charles Michel, wavuze ko imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ari umwanya wo kwibuka abo yatwaye ubuzima no kwigira ku makosa yakozwe.

Ati “Ndi Umubiligi, ndi Umunyaburayi, Nyuma y’imyaka 30 kandi ndabizi icyo umugabane wacu ugomba Afurika, nzi amateka ateye ikimwaro, nzi abayagizemo uruhare, ni nayo mpamvu mu 2000 u Bubiligi bwasabye imbabazi. Inshingano zo kwibuka, mbere na mbere ni ukwiga, kwigira ku makosa.”
Umuhango w’uyu munsi witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Perezida wa Israel, Isaac Herzog, Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Perezida Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo, Perezida wa Repubulika ya Tchèque, Petr Pavel, Perezida wa Sudan Y’epfo Salva Kiir, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan PNyakubahwa Lauriane Doumbouya Madam wa Perezida wa Repubulika ya Guinea, Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, , Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’Ubufaransa.
Hitabirriye kandi Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, Visi Perezida, Jessica Alupo, Umuyobozi mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), n’abandi.
