Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Perezida yakatiwe igifungo cya burundu

Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Yoon Suk Yeol, wahoze ari Perezida w’iki gihugu, igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo gukoresha nabi ububasha n’ikorwa ry’ibikorwa byateje imvururu mu Ukuboza 2024, ubwo yashakaga gushyiraho itegeko ryemeza ko igihugu kiri mu bihe by’intambara.

Ubushinjacyaha bwamureze ko yagerageje gukoresha ingabo z’Igihugu ngo zijye mu Nteko Ishinga Amategeko zikuremo kandi zifunge bamwe mu bayigize batavuga rumwe na we. Yanashinjwe kohereza abasirikare na polisi gucunga inyubako no kubuza abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi kwinjira aho bakorera.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko yahanishwa igihano cy’urupfu. Icyakora, urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu. Ubwo isomwa ry’urubanza ryaberaga mu rukiko ruherereye mu Mujyi wa Seoul, hari umutekano ukomeye warimo abapolisi benshi n’imodoka zabo zikikije aho urubanza rwasomerwaga.

Muri Mutarama 2026, ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyemezo cya Yoon cyo gutangaza ko igihugu kiri mu bihe by’intambara, mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’Itegeko Nshinga, cyabangamiye imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko na Komisiyo y’Amatora.

Amategeko ya Koreya y’Epfo ateganya ko uwahamijwe kugira uruhare mu gutegura imvururu ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu cyangwa igifungo cya burundu. Nubwo igihano cy’urupfu giheruka gutangwa mu 2016, kuva mu 1997 ntikirashyirwa mu bikorwa.

Yoon Suk Yeol yagiye ku butegetsi mu 2022, abavaho mu 2025. Ku wa 3 Ukuboza 2024, yatangaje ko igihugu kiri mu bihe by’intambara, avuga ko hari ibikorwa “birwanya leta” byakorwaga n’abatavuga rumwe na we bari mu Nteko Ishinga Amategeko.

Icyemezo cye cyamaze amasaha atarenze atandatu, kuko Inteko Ishinga Amategeko yahise igihagarika, hatangira n’inzira zo kumweguza. Muri Mata 2025, Urukiko Rurinda Itegeko Nshinga rwategetse ko avanwa ku butegetsi burundu.