Koreya ya Ruguru yahakanye amakuru avuga ko yohereje ingabo mu Burusiya kugira ngo zijye gutanga umusanzu mu ntambara Ukraine ihanganyemo n’Uburusiya.
Guhakana aya makuru byatangajwe n’Intumwa ya Koreya ya Ruguru kuri uyu wa Mbere mu kanama k’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye aho yavuze ko ayo makuru nta shingiro afite.
Iyi ntumwa yagize iti “Ku birebana n’ubufatanye bwa gisirikare na Uburusiya, nta mpamvu ihari yo kugira igitangazwa kuri ayo makuru y’ibinyoma, ashingiye ku bihuha bigamije guharabika isura ya Repubulika ya Rubanda ya Koreya.
Ibi yabivuze ubwo yasubizaga kuri raporo y’urwego rushinzwe iperereza muri Koreya y’Epfo rivuga ko Pyongyang iteganya kohereza ingabo zigera ku 12,000 kugira ngo zifashe ingabo z’Uburusiya muri Ukraine.
Seoul yavuze ko ishingiye ku ifoto y’icyogajuru, abasirikare badasanzwe bagera ku 1,500 bamaze koherezwa mu Burasirazuba bw’Uburusiya.
Nubwo Koreya ya Ruguru ihakana aya makuru, kuri uyu wa Gatatu, Leta zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko mu Burusiya hari ingabo za Koreya mu rwego rwo kuzajya gutanga umusanzu mu ntambara iri kubera muri Ukraine.
Ibi byahamijwe n’Umunyamabanga w’Igisirikari cya Amerika Lloyd J. Austin III uvuga ko iki kibazo ari ‘ikintu gikomeye cyane’
Lloyd J. Austin III yagize ati “None baba bari mu Burusiya ku yihe mpamvu?”
Nubwo atatangaje umubare w’ingabo zimaze kugera mu Burusiya, Austin avuga ko iki gikorwa gishobora gutuma intambara ikwirakwira mu bice binyuranye ku buryo byagira ingaruka mu Burayi no muri Aziya.
Lloyd Austin avuga ko bikekwa ko abasirikari barenga ibihumbi 350,000 b’Uburusiya bamaze kugwa mu mirwano ibuhanganishije na Ukraine mu mezi 31 ashize.
Patrick Cronin, umuyobozi w’ubushakashatsi ku mutekano mu karere ka Aziya-Pasifika mu kigo cya Hudson, yabwiye Ikinyamakuru Newsweek ko kohereza ingabo Burusiya bishobora kuba ari iturufu ya Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, ashobora kuba ashaka kwifashisha kugira ngo ahabwe ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru ry’ubwirinzi bw’Uburusiya no kubona icyizere cy’ubufasha bwa gisirikare buvuye i Kremlin mu gihe haba hari ikindi kibazo cy’amakimbirane yahura nacyo mu bihe biri imbere.
Umubano ukomeye hagati ya Moscow na Pyongyang ukomeje gushyirwamo imbaraga kuko n’Abakuru b’Ibihugu byombi bamaze gusurana aho urugendo ruheruka ari urwa Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, muri Koreya ya Ruguru mu kwezi kwa Kamena 2024 rwaherekejwe n’amasezerano y’ubufasha mu bya gisirikari. Ni amasezerano yakangaranyije Koreya y’Epfo, Amerika n’Ubuyapani.
Koreya y’Epfo imaze amezi ivuga ko Koreya ya Ruguru yohereza kontineri zuzuzuye intwaro mu Burusiya kugira ngo bwongere ibikoresho byabwo, ibyo ngo bishimangirwa n’amafoto yafashwe n’icyogajuru agaragaza amato y’Uburusiya apakira imizigo ku byambu bya Koreya ya Ruguru.
