Kirehe: Ingo zirenga 1000 zahawe gaze

Kuri uyu 19 Nyakanga 2024 abaturage barenga 1000 bo mu Karere ka Kirehe bahawe amashyiga yo gutekeraho hakoreshejwe Gaze binyuze muri gahunda ya Leta izwi nka ‘Nkunganire’.

Ibi byakozwe mu rwego kurengera ibidukikije no kubungabunga amashyamba hagabanywa ibicanwa, bikoresha nk’ inkwi n’amakara.

Bamwe mu batuye muri aka karere bahawe izi gaze bahamya ko kuba Leta yaratekereje kubafasha kubona Gaze bizatuma badakomeza kwangiriza ibidukikije bashaka inkwi zo gucana ndetse no kwimakaza isuku y’aho batunganyiriza amafunguro.

Mukambaraga Evelyne wo mu Murenge wa Kigina yagize ati “Turishimye kuko biradufasha koroherwa no guteka kuko kubona ibicanwa nk’ amakara, n’inkwi biragoye, Gaze rero igiye kudufasha kurengera ibidukikije.”

Uwitwa Byiringiro Theoneste utuye mu Murenge wa Musaza nawe avuga ko gaze izabafasha kongera isuku y’ ibyo bateka. Ati “Gaze yihutisha umurimo wo mu gikoni no guhendukirwa ku bicanwa, tutibagiwe isuku yo mu gikoni. Ni ibintu bidushimishije kubona gaze kuri nkunganire.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Mukandayisenga Janvière avuga ko gufasha abaturage kubona gaze bibafasha kurinda ibidukikije, ndetse abasaba kuzikoresha neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Mukandayisenga Janvière

Ati “Twatekereje kwegereza abaturage gaze y’amashyiga abiri ku giciro cyiza. Turabasaba kugenda bakazikoresha neza kuko zidakoreshejwe neza zishobora guteza ikindi kibazo. Iyo ufashe gaze harimo kurengera ibidukikije, kugira isuku no kugabanya ibicanwa ndetse no kugabanya umwanya bakoreshaga mu gikoni.”

Muri iyi gahunda yo gutanga gaze mu buryo bwa nkunganire, umuturage ukeneye gaze aba asabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 44,000 agahabwa icupa rya gaze ry’ibiro 12 n’ishyiga ry’imyanya ibiri. Kugeza ubu mu Karere ka Kirehe hamaze gutangwa gaze zisaga 1,150 kuri nkunganire.