Abakoresha umuhanda Nyamugali-Mahama wo mu Karere ka Kirehe bakomeje kugaragaza impungenge z’iyangirika ryawo, ibyo bavuga ko bishobora kuzatuma haba impanuka nyinshi zishobora no gutuma abaturage bahaburira ubuzima.

Bamwe mu baturage baganiriye na ICK News, bavuga ko uyu muhanda uhuza Umurenge wa Nyamugali na Mahama, ari wo w’ingenzi bafite werekeza ku Kigonderabuzima cya Bukora, bityo ko nta gikozwe bishobora gutera ingaruka nyinshi zirimo no kubura ubuzima kuri bamwe.

Dushimimana Emmanuel utwara Imbangukiragutabara muri aka gace avuga ko kubera ububi bw’uyu muhanda bimutwara amasaha 3 ku ntera y’ibirometero 42 gusa.

Ati “Nkunze kunyura muri uyu muhanda mvanye abarwayi i Bukora mbajyanye ku Bitaro by’Akarere ka Kirehe. Ariko kubera ububi bw’umuhanda, bitwara amasaha atatu kugira ngo ngere ku bitaro by’akarere kandi intera ari ibirometero 42 gusa.”

Akomeza avuga ko mu gihe cy’imvura amasaha yiyongera akagera kuri ane n’igice kuko ngo bisaba kugenda wigengesereye.

Ati “Iyo mpuriyemo n’imodoka, kubisikana biragorana bigatuma abarwayi bagirira ibibazo mu nzira birimo no kuba utwite ashobora kubyarira mu muhanda.”

Urugero atanga ni urw’umurwayi uherutse kwitaba Imana ubwo bari mu muhanda berekeza ku bitaro by’akarere, gusa kubera gutinda mu muhanda no kubisikana n’ibindi binyabiziga mu buryo bugoye, birangira umurwayi yitabye Imana ataragezwa ku Bitaro bya Kirehe.

Dushimimana akomeza yemeza ko mbere y’iyangirika ry’uyu muhanda, byamutwaraga isaha n’igice kugira ngo agere ku bitaro by’akarere.

Uretse Dushimimana, uwitwa Dukuzemungu Pierre utwara ikamyo avuga ko bahangayikishijwe n’uyu muhanda kuko ari wo wonyine bafite ubageza ku kirombe cy’umusenyi wifashishwa mu kubaka ibindi bikorwaremezo binyuranye nk’amashuri n’ibindi.

Dukuzemungu ati “Muby’ukuri nkatwe dutwara imodoka zitwara umusenyi, niyo nzira yonyine dufite itugeza ku kirombe cy’umusenyi, ariko iyo imvura yaguye ntabwo tubasha kuwukoresha kuko urekamo amazi. Uretse mu gihe cy’imvura kandi, no mu minsi isanzwe biratugora cyane kuko sinshobora gukora inshuro ebyiri ku munsi.”

Aba bashoferi bombi bavuga ko bagiye batanga impuruza ku bubi bw’uyu muhanda.

Bati “Twabwiye inzego z’akagari n’umurenge ndetse n’abayobozi ku rwego rw’akarere baje kureba uko umuhanda umeze ariko umwaka urashize nta kirakorwa.”

Mu kiganiro na ICK News, Rangira Bruno uyobora Akarere ka Kirehe nawe yemeza ko ikibazo cy’uyu muhanda bakizi gusa ko watinze gukorwa mu buryo burambye kubera ubushobozi butari burakaboneka.

Inkuru nziza ku bakoresha uyu muhanda ngo ni uko amafaranga yo kuwushyiramo kaburimbo yamaze kuboneka ku  bufatanye na Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ndetse n’inyigo ikaba yaramaze gukorwa.

Ati “Ubu igikenewe ni ugushaka rwiyemezamirimo uzawushyiramo kaburimbo.”

Rangira yizeza abakoresha uyu muhanda ko mu ntangiro z’umwaka utaha kaburimbo izaba irimo gushyirwamo, ikazahuza n’umuhanda Rusozi ugana mu Nkambi ya Mahama.

Umwanditsi: Manishimwe Janvier