Umugabo witwa Nzikobankunda Sylvain, ufite imyaka 50 wari Mutwarasibo mu Mudugudu wa Nyabubare ho mu Kagari ka Mukinga, ari mu maboko y’Ubugenzacyaha aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure.

Umwana bikekwa ko yasambanyijwe na Nzikobankunda, afite imyaka 13.

Amakuru kuri iki cyaha yagiye hanze mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2024 nyuma y’aho abaturanyi ba Nzikobankunda batangiye amakuru.

Bwana Muzindutsi Jean Damascene uyobora Umudugudu wa Nyabubare, avuga ko mu gitondo cya tariki ya 12 Mata 2024 ari bwo yahamagawe n’umuturage akamubwira ko abonye umwana waraye kwa Nzikobankunda Sylvain, akihutira kujyayo ngo amenye ibyo aribyo. 

Ati: “Nagiye nsanga umwana iwabo turaganira umwana atwemerera ko bakoze imibonano mpuzabitsina, mpita rero nshaka uburyo twabigeza ku nzego zibishinzwe.”

Bwana Muzindutsi yasobanuye ko kugira ngo umwana arare kwa Nzikobankunda byatewe n’ikibazo yari yagiranye n’iwabo.

Ati “Bari abana babiri b’abakobwa, bagiranye ikibazo n’iwabo. Hari uwari wibye igisheke n’uwari wataye urufunguzo rw’iwabo agatinya gutaha. Bose bagiye kureba mutwarasibo ngo abafashe kujya kubasabira imbabazi, hanyuma mutwarasibo yakira uwari wataye urufunguzo undi ntiyamwakira. Gusa muri uko kwakira umwe, na we yamubwiye ko adakemura ibibazo nijoro ngo bazabijyamo bukeye bwaho[habona]. Uwo Nzikobankunda atakiriye rero, niwe watanze amakuru y’ibyo byose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga Bwana Mudahemuka Jean Damascene yemeje iby’iyi nkuru avuga ko ukekwaho gusambanya umwana, yagejejwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mugina ari naho afungiye mu gihe iperereza rigikomeje.

Ati “Nibyo hari Umwana w’Umukobwa wataye agafunguzo hanyuma ababyeyi baramutonganya ajya kurara kuri uriya mugabo birangira rero hari amakuru atanzwe ko bararanye k’uburiri bumwe. Ubu rero iperereza ryatangiye kugirango harebwe koko niba yamusambanije kugira ngo hakumirwe ibibazo byaba nk’ingaruka kuri uwo mwana. Umwana yagejejwe kwa muganga ndetse n’ucyekwaho kumusambanya yashyikirijwe RIB Station ya Mugina.”

Uyu muyobozi yasoje aha ubutumwa abaturage ko umwana n’ubwo yakosa ababyeyi bakwiye kumuganiriza kugira ngo habeho kwikosora ku ikosa yakoze, ariko ntibigere ku rwego rwo kutamenya aho umwana wabo yaraye kuko ibyavamo bishobora kugira ingaruka ku mitekerereze y’umwana ndetse n’imibereho ye ubuzima bwe bwose.

Mu ngingo ya 133 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe kuwa 27/09/2018, havugwamo ko umuntu ukorera umwana ibintu bitandukanye birimo gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana, gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri, aba akoze icyaha.

Iyo ubikoze  abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri 20 ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu 25.