Mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru w’Ishuri rya Fr. Ramoni Kabuga TSS riherereye mu Murenge wa Ngamba, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Sylvere Nahayo yijeje abatuye i Kabuga ko akarere ayoboye kagiye gukora ibishoboka byose bakabona umuhanda mwiza.
Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024, byahujwe no gutaha ivomero riherereye ahitwa ku Kamusenyi, ryubatswe na Milagros Desange uzwi ku izina rya Nyiranuma afatanyije n’umushinga PDK akaba ari na we wagize uruhare mu gusana ikiraro cya Mukumba kiri ku muhanda ugana ku paruwasi ya Kabuga no ku ishuri rya Fr Ramon Kabuga TSS.

Ivomero ryuzuye ritwaye arenga ibihumbi 200,000Frw mu gihe ikiraro cyatwaye arenga arenga miliyoni 20,000,0000 Frw. Ni ikiraro cyari cyaracitse muri 2018.

Guhimbaza umunsi mukuru wa Fr Ramon Kabuga TSS byanahujwe kandi no kwibuka Padiri Ramon washinze iri shuri, ari na we wazanye ibikorwa by’iterambere i Kabuga.
Mu butumwa bwe, Dr. Nahayo yashimiye by’umwihariko Umushinga Powered Development de Kabuga (PDK) kubw’uruhare rwawo mu kugeza ku baturage ba Kamonyi ibikorwaremezo birimo ivomero n’ikiraro ndetse yizeza ko n’akarere kazakora ibishoboka byose hakagera umuhanda mu gihe kitarambiranye.
Ati “N’ubwo ubushobozi bwacu butatwemerera kugeza ibikorwaremezo aho dushaka hose ariko turatekereza ko igihe kizagera hano naho hakabasha kuboneka umuhanda mwiza uri nyabagendwa. Tugiye gukora ibishoboka byose ngo bizakunde.”
Umuhanda ugera i Kabuga uturuka ku Ruyenzi ukanyura i Gihara, ugakomeza ku Mugezi wa Cyogo ahazwi nko ku Musenyi, ukagera i Kabuga ahari Ikigo Nderabuzima cya Kabuga, Paroisse Kabuga n’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro Fr. Ramon Kabuga TSS.
