Bamwe mu bakoresha umuhanda Ruyenzi-Gihara-Nkoto uherereye mu Karere ka Kamonyi batewe impungenge n’ivumbi riri kugaragara muri uyu muhanda umaze hafi umwaka ukorwa.
Bamwe mu baganiriye na ICK News bagaragaza ko muri iki gihe cy’impeshyi bafite ubwoba ko ivumbi rigaraara muri uyu muhanda rishobora kubatera zimwe mu ndwara z’ubuhumekero.
Banavuga kandi ko iri vumbi rishobora no kuba rigera mu mafunguro yabo ya buri munsi cyane cyane ku baturiye uyu muhanda.
Uwitwa Niyomwungeri usanzwe akoresha uyu muhanda agira ati “Dufite ikibazo abantu babona ko ari gito nyamara gikomeye, ivumbi riri muri uyu muhanda ni ryinshi cyane. Nta muntu ucyambara umwenda muzima kuko urenga metero 100 wamaze guhindana. Mu rugo ntawe ugikoropa ni ukwirirwa turwana naryo ndetse n’ibiryo turya uko biri kose turarirya kuko tunaturiye uyu muhanda.”
Aba baturage basaba ko rwiyemezamirimo ukora uyu muhanda yajya agerageza akamenamo amazi kugira ngo ivumbi rigabanuke by’umwihariko mu gihe cy’impeshyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere avuga ko mu masezerano akarere kagiranye na rwiyemezamirimo urimo gukora muhanda harimo ko azajya amenamo amazi mugihe cy’izuba, bityo ko bagiye gukurikirana iby’icyo kibazo.
Ati “Nibyo kandi ni ngombwa ko amenamo amazi ahubwo tugiye gukurikirana twumve niba yabikoze kuko twarabivuganye. Ntabwo abantu bakomeza kugenda mu ivumbi ringana kuriya, kandi ntitwanabyemera ko bikomeza kuriya bagomba gushyiramo amazi kugirango abantu bahanyura babashe kunyuramo nta kibazo.”
Dr. Nahayo akomeza avuga ahumuriza abaturiye uyu muhanda n’abawukoresha ko bagiye kubihagurukira kugira ngo ikibazo cy’ivumbi mu minsi mike kibe cyakemutse.
Ikorwa ry’umuhanda Ruyenzi-Gihara-Nkoto ni umwe mu mishinga migari iri gukorwa mu Karere ka Kamonyi. Indi mihanda irimo gukorwa ni Rugobagoba-Mukunguri n’Umuhanda wa Bishenyi-Kigese-Rugalika ari nawo wonyine kugeza ubu ukorwa unamenwamo amazi mu rwego rwo kugabanya ubwinshi bw’ivumbi.
