Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, abaganga bakiri bato biga ubuvuzi bw’indwara z’amaso bahawe amahugurwa agamije kubafasha kugira ubumenyi bw’ibanze mu kubaga amaso, cyane cyane hifashishijwe mikorosikopi ikoreshwa muri ubu buvuzi.
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri ari kubera ku bitaro by’amaso bya Kabgayi yitabiriwe n’itsinda ry’abanyeshuri bane biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera.
Dr. Jim Innes, inzobere mu buvuzi bw’amaso yaturutse mu bwongereza akaba ari nawe watanze aya mahugurwa yavuze ko, ari ingenzi ko abaganga bakiri bato bamenyera gukoresha mikorosikopi mu buvuzi bw’amaso.

Dr. Jim Innes, inzobere mu buvuzi bw’amaso
Yagize ati: “Aya mahugurwa agamije guha abaganga bakiri bato intangiriro ku kubaga indwara z’amaso. Tubafasha kumenya uburyo bwo kuvura bakoresheje mikorosikopi no kwimenyereza gupfundika amapfundo yo kubaga mu bintu bitandukanye bigereranywa n’imyanya yo mu mubiri.”
Yongeyeho ko aya mahugurwa yari agamije guha aba baganga intangiriro ku kubaga indwara z’amaso (ophthalmic surgery), aho bigishijwe uburyo bwo kudoda (suturing), gupfundika amapfundo yo kubaga (surgical knots) no gukora imyitozo bakoresheje mikorosikopi.
Ubu buryo bwo kubaga bukoresha ibikoresho bito cyane (micro-surgery) bitandukanye n’ubundi buvuzi busanzwe abaganga benshi bamenyereye.
Agaruka ku mwihariko w’aya mahugurwa Dr. Jim, yavuze ko hageragejwe uburyo bushya bwo kwitoza bukoresha ibikoresho bihendutse.
Ati: “Ubusanzwe dukoresha ‘electronic simulator’ yigana igice cy’imbere cy’ijisho ariko, kuri iyi nshuro twabahaye amasaro mato cyane n’umugozi, tubasaba kuyashyira ku mugozi bakoresheje mikorosikopi, bakora nk’akarangi gato. Ni uburyo bushya twagerageje kandi twizera ko bushobora gufasha cyane mu myitozo y’abaganga.”
Bamwe mubitabiriye aya mahugurwa bavuga ko hari byinshi bungukiyemo
Innocente Kabasinga umwe mu baganga bari kwimenyereza umwuga wo kubaga amaso yabwiye ICK News ko aya mahugurwa yamufashije kumenya uburyo bwo gukora ubuvuzi neza kuva ku ntangiriro.

Innocente Kabasinga
Ati: “Nk’abatangiye uyu mwuga, ni byiza ko twiga ibintu mu buryo bwiza kuva mu ntangiriro kugira ngo tutazamenyera gukora nabi. Ibyo twize hano bizadufasha kugira akamenyero ko gukora neza mu kazi kacu.”
Aurore Kundwa uri mu mwaka wa mbere wa ‘postgraduate’ mu buvuzi bw’indwara z’amaso muri Kaminuza y’u Rwanda, nawe yavuze ko aya mahugurwa ari intangiriro nziza ku baganga batangiye urugendo rwa residency.
Ati: “Aya mahugurwa yadufashije kugira ubumenyi bw’ibanze nko gushyira imigozi mu mubiri, gupfundika amapfundo no gukoresha mikorosikopi mu kubaga amaso.
Twari tumenyereye mu buryo busanzwe, iyi rero ni intangiriro nziza ku baganga batangiye ‘residency’ mu buvuzi bw’amaso, kuko idufasha kwimenyereza mikorosikopi isaba ubuhanga n’ubushishozi bwinshi.”
Aba bombi icyo bahurizaho ni ugusaba imyitozo ihoraho kuko ari ingenzi kugira ngo abaganga bagire ubuhanga mu kubaga no kuvura indwara z’amaso.

Aurore Kundwa
“Turifuza ko amahugurwa nk’aya yakorwa kenshi kugira ngo abafite intego yo kuba abaganga b’inzobere mu kuvura amaso barusheho kumenyera neza ubuhanga bukenewe muri uru rwego.”
Yakomeje atanga ubutumwa ku banyarwanda abasaba kwita ku buzima bw’amaso no kwisuzumisha kenshi, kuko hari indwara zimwe zishobora gutera ubuhumyi ziza bucece umuntu atabizi, nk’indwara ya ‘glaucoma’.
Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko gusuzumisha amaso byibuze rimwe mu mwaka bishobora gufasha kumenya indwara hakiri kare, bityo zikavurwa mbere y’uko zangiza ubushobozi bwo kureba.


