Itegeko rishya rya Donald Trump ribuza abaturage b’ibihugu bigera kuri cumi na bibiri, cyane cyane byo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryatangiye gukurikizwa kuri uyu wa Mbere saa sita z’ijoro ku isaha yo mu Burasirazuba bwa Amerika.
Ibi bibaye hashize imyaka irenga umunani ubwo Trump yatangizaga bwa mbere itegeko nk’iri ryateje akaduruvayo, urujijo, ndetse n’imanza zafashe igihe kirekire mu nkiko.
Itegeko rishya Trump yashyizeho umukono mu cyumweru gishize rikumira byuzuye abaturage b’ibihugu bya Afuganisitani, Myanmar, Chad, Repubulika ya Congo, Guinée Équatoriale, Eritrea, Haiti, Irani, Libiya, Somaliya, Sudani na Yemeni kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abaturage b’ibihugu by’u Burundi, Cuba, Laos, Sierra Leone, Togo, Turkmenistan na Venezuela, bo bazahura n’imbogamizi z’igihe gito cyangwa zidasanzwe mu kwinjira muri Amerika, kuko bizajy a bigengwa n’amabwiriza akomeye.
Bitandukanye n’itegeko rya mbere ryo mu 2017 Trump yashyizeho rikumira kwinjira muri Amerika kw’abaturage b’ibihugu birindwi bigizwe n’Abayisilamu benshi ndetse rikanengwa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu nk’itegeko ritubahirije amategeko bise “Muslim ban”, iri tegeko rishya ryo riragutse kurushaho.
Abahanga mu by’amategeko bavuga ko biteze ko rizashobora guhangana n’ibibazo by’amategeko rizajyanwamo.
Itangazwa ry’iri tegeko rishya ryakiranwe imyigaragambyo idakomeye nk’uko byagenze ku itegeko rya mbere ryo muri 2017. Ku wa Mbere, iri tegeko rishya risa n’iryirengagijwe kubera ibindi bibazo byerekeye ubuhunzi Trump ari kurwana naryo, birimo imyigaragambyo ikaze yabereye i Los Angeles yamagana igikorwa cyo kwirukana abanyamahanga badafite ibyangombwa.
Iyi myigaragambyo yakurikiwe n’uko Trump yohereje igisirikare cya “National Guard” muri uwo mujyi, n’ubwo Guverineri wa California yari yanze icyo cyemezo.
Iri tegeko rishya ryatangiye gushyirwa mu bikorwa rikumira n’abaturage ba Haiti, igihugu kigizwe ahanini n’Abakirisitu. Abaturage ba Haiti baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babaye intandaro y’amagambo mabi ya Trump mu gihe yiyamamazaga mu matora ya perezida, aho yakwirakwije igitekerezo kidafite ishingiro avuga ko abimukira b’Abanya-Haiti baba muri leta ya Ohio bari kurya amatungo y’abantu bo muri ako gace.
Iri tegeko rinashyiraho ingamba zikaze ku bijyanye n’ingendo z’abaturage ba Venezuela, bakomeje gucunaguzwa kenshi na Perezidansi ya Amerika mu mezi ashize. Ibi bije nyuma y’uko ubutegetsi bwa Trump butunguye abantu bushyira mu bikorwa iyirukanwa ry’Abanya-Venezuela bari muri Amerika, bamwe muri bo bakajyanwa gufungirwa muri gereza izwiho kubamo ubugizi bwa nabi iri muri El Salvador, ibintu byateje impaka ndende mu nkiko.
Iri tegeko rishya kandi riteganyijweho kugira ingaruka zikabije ku bihugu bya Afurika, aho bamwe mu baturage b’ibihugu byibasiwe n’iri tegeko batangaje impungenge zabo ku bijyanye no gutakaza amahirwe yo kwiga, kwiteza imbere mu mwuga, no kwagura imikoranire n’abandi ku rwego mpuzamahanga.
Mikhail Nyamweya, impuguke mu bya politiki n’imibanire mpuzamahanga, yabwiye ikinyamakuru The Guardian ko iri tegeko rishya rikumira abaturage kwinjira muri Amerika ndetse n’ibindi bibazo bijyanye naryo “rizashyiraho uburyo bwo guheza abantu” kandi “rishobora no gutuma abantu bafata Abanyafurika nk’abatari mu murongo w’Isi.”
Abby Maxman, Perezida wa Oxfam America, umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu uharanira ubutabazi, yagize ati: “Iri tegeko si iryerekeye umutekano w’igihugu – ahubwo rigamije gukurura amacakubiri no gusebya imiryango iri mu rugendo rwo gushaka umutekano n’amahirwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Nubwo ibihugu bitanu biri ku rutonde rw’iri tegeko rishya bidafite Abayisilamu benshi, birimo Repubulika ya Congo, Myanmar, Eritrea, Guinée Équatoriale, ndetse na Haiti, uru rutonde rugaragaza ko abaturage b’ibihugu bitari iby’abazungu byo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ari bo byibasiye, bityo bigateza impaka z’uko iri tegeko rifite imvano y’ivanguramoko rikaba rishingiye ku “gufata nabi” abantu runaka.
