Igisirikari cya Leta ya Isiraheli cyatangaje ko muri Nyakanga cyishe umuyobozi w’Umutwe wa Hamas mu bya gisirikari, Mohammed Deif.
Iby’urupfu rw’uyu muyobozi byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Kanama 2024, aho bivugwa ko yaguye mu bitero by’indege Isiraheli yagabye mu Ntaray a Gaza. Bitangajwe kandi nyuma y’umunsi umwe umuyobozi wa Hamas mu bya politiki Ismail Haniyeh yiciwe muri Irani ndetse n’Umujyanama mukuru wa Hezbollah Fouad Shukur yiciwe i Beirut.
Kugeza ubu, nta cyo umutwe wa Hamas wari watangaza ku rupfu rw’umuyobozi wawo mu bijyanye n’igisirikari kuko mbere byavugwaga ko yarokotse ibitero by’indenge Isiraheli yagabya muri Gaza.
Umwe mu bagize ibiro bya politiki bya Hamas, Izzat al-Risheq, yatangaje uyu munsi ko kwemeza cyangwa guhakana urupfu Deif ari inshingano z’igisirikari cya Hamas ‘Qassam Brigades’ nubwo kugeza ubu ntacyo uyu mutwe wari watangaza.
Kuba Haniyeh na Deif bishwe, bombi bakaba bari mu bayobozi bakuru ba Hamas, ni intsinzi kuri Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli Netanyahu mu gihe ingabo za Isirayeli zikomeje ibikorwa muri Gaza.
Nyuma yo guhura n’abayobozi b’igisirikare kuri uyu wa Kane, Netanyahu yatangaje ko urupfu rwa Deif ruhamya ihame bashyizeho ko umuntu wese ubababaza nawe bazamubabaza.
Isirayeli yizera ko Deif, umuyobozi wa gisirikare wa Hamas, na Yahya Sinwar, umuyobozi mukuru wa Hamas muri Gaza, ari bo banyapolitiki bateguye igitero cyo ku ya 7 Ukwakira 2023 cyahitanye abanya-Isiraheli bagera ku 1.200 mu majyepfo ya Isirayeli ari nacyo cyatangije intambara hagati Isirayeli na Hamas.
Bikekwa ko Sinwar we yaba akiri mu bwihisho muri Gaza.
Isirayeli yagerageje kwica Deif mu gitero cyo ku ya 13 Nyakanga cyagabwe mu kigo giherereye ku nkengero z’umujyi wa Khan Younis mu majyepfo ya Gaza. Igisirikare icyo gihe cyatangaje ko undi muyobozi wa Hamas, Rafa Salama, yishwe.
Icyo gihe inzego zishinzwe ubuzima muri Gaza zatangaje ko abantu barenga 90 barimo impunzi zari mu mahema hafi aho biciwe muri icyo gitero.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa Kane, igisirikare cya Isirayeli cyavuze ko “nyuma yo gusuzuma amakuru y’ubutasi, byemejwe ko Mohammed Deif yaguye muri icyo gitero cyo ku wa 13 Nyakanga.”

Deif yari umwe mu bashinze igisirikare cya Hamas mu myaka ya 1990. Yayoboye Brigade za Qassam imyaka myinshi binyuze mu bikorwa byo kwiturikirizaho ibisasu byahitanye abasivili ba Isirayeli, ibisasu byarashwe muri Isirayeli kenshi no mu bitero by’igisirikare cya Isirayeli muri Gaza kuva Hamas ifashe ubutegetsi aho muri 2007.
Yabaye umuntu utarakunze kwigaragaza akora mu bwihisho muri Gaza. Ntabwo yigeze agaragara mu ruhame, ntago yakunze gufotorwa kandi byabaye gake cyane ko ijwi rye ryumvikanye mu matangazo y’ijwi. Yagiye arokoka ibitero byinshi bya Isiraheli byageragezaga kwica.