Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Ugushyingo 2024, Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi byahuguye abaganga b’amaso umunani bo mu bice bitandukanye by’igihugu.
Aya mahugurwa y’umunsi umwe, yibanze ku gufasha inzobere mu buvuzi bw’amaso mu Rwanda, kugira ubumenyi buhagije mu kubaga amaso no kuvura ibikomere ku maso, hifashishijwe ikoranabuhanga na tekiniki bigezweho mu kwita ku maso.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’ inzobere zisanzwe zivura amaso mu bitaro bya Kibuye, Ruhengeri, Kibagabaga, Rwamagana, ndetse n’abaturutse mu Bitaro by’Amaso bya Kabgayi ubwabyo.
Umwe mu batanze aya mahugurwa, Dr. Michael Mikhail, inzobere mu buvuzi bw’amaso usanzwe akorere ku Bitaro by’Amaso bya Kabgayi yatangarije ICK News ko ari ku nshuro ya mbere amahugurwa nk’aya abereye mu Rwanda.
Dr. Mikhail yakomeje avuga ko ikigambiriwe ari ukuziba icyuho gikunze kugaragara mu buvuzi bw’amaso kubera ubuke bw’inzobere mu kubaga amaso.
Ati “Abaganga bacu bari guhabwa ubumenyi buhagije harimo n’uburyo bwiza bwo kubaga amaso. Ibyo turizera ko bizadufasha kugabanya icyuho gikunze kugaragara mu bijyanye no kubaga amaso mu Rwanda.”

Abahuguwe basabwa kurushaho gukora imikoro myinshi ku bitaro basanzwe bakoreraho kugira ngo hatagira ibyo bibagirwa.
Dr. Mikhail ati” Ndasaba abahuguwe ko twakomeza gukorera hamwe tugafatanya gufasha abaturage bacu mu guhabwa ubuvuzi bukenewe.”
Ku ruhande rw’abahuguwe, Dr. Mugisha Amani Fideli uvura amaso mu Bitaro byo ku rwego rwa II bya Rwamagana avuga ko ubumenyi yungutse bwari bukenewe cyane.
Ati “Twize uburyo bwo gukemura ibibazo bitandukanye bibangamira amaso, muri ibyo harimo ibibangamira imboni n’ibindi bice by’amaso. Icyanshimishije cyane ni uburyo bwo kudoda ijisho hifashishijwe uburyo buzwi nka ‘Butterfly’”

Dr. Mugisha ahamya ko uretse gukoresha ubumenyi bahawe mu kazi kabo ka buri munsi, bazanabugeza ku bandi batabashije kwitabira aya mahugurwa.
Dr. Tuyisabe Theophile uyobora Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, akaba ari n’umwe mu bahuguye aba baganga avuga ko aya mahugurwa bayitezeho gufasha abaturage bajyaga bagira ikibazo cyo gukomereka amaso ariko bakabura ubuvuzi hafi yabo.
Ati ” Ibyo twiteze kuri aya mahugurwa ni byinshi, icya mbere ni ugusigasira ubuzima bw’ijisho kuko iyo rikomeretse rikitabwaho vuba, haba hari amahirwe yo gukira rikaba ryakongera kureba.”
Yongeraho ko aya mahugurwa azagira uruhare mu kugabanya ingaruka zaterwaga no gutinda kuvurwa kubera ubuke bw’inzobere mu buvuzi bw’amaso.

Kubwa Dr. Tuyisabe, ngo aya mahugurwa azanafasha abaturage kugabanya ikiguzi batangaga bagiye gushaka ubuvuzi buteye imbere ku bitaro by’amaso mu Rwanda cyane ko bikiri bike.
Aya mahugurwa yatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga aho ubumenyi mu byanditse bwatanzwe n’inzobere mu buvuzi bw’amaso zo mu Bwongereza naho ubumenyi ngiro bukaba bwatanzwe n’inzobere zo mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko hafi 80% bya servisi yo kubaga amaso mu Rwanda, itangwa n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, impamvu yo kuba ibi bitaro byatangiye gukwirakwiza iyi serivisi hirya no hino mu gihugu.

