Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette yatangaje ko igihugu gikeneye abakozi 3000 bo gufasha mu guhangana n’ikibazo cya serivisi z’ubutaka zisigaye zitinda.
Yatangaje ko ikibazo cya serivisi z’ubutaka zisigaye zitinda kuboneka giterwa n’uko uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa burushijwe ubushobozi n’ubwinshi bw’abazikeneye ku buryo hakeneye kwagurwa no kongererwa abakozi.
Ubusanzwe abakeneye serivisi z’ubutaka zirimo nko kubwiyandikuzaho, gukosoza imbibi zabwo, kubuhererekanya n’izindi bazakira mu nzego zitandukanye ariko amakuru yose ku butaka aturuka ahantu hamwe.
Ni mu buryo bw’ikoramabuhanga bubitsemo amakuru yose y’ubutaka na ba nyirabwo, buyasakaza kandi bukayajyanisha n’igihe buzwi nka “The Land Administration Information System (LAIS)”.
Dr. Arakwiye aherutse kubwira abadepite ko ikibazo cy’abaturage binubira ko basigaye batinda kubona serivisi z’ubutaka kizwi ariko agaragaza ko gishingiye ku mpamvu zinyuranye zirimo ubushobozi bw’ubwo buryo bw’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Ubwo buryo bugitangira bwakorerwagamo dosiye ibihumbi 15 ku mwaka ariko ubu hakorerwamo dosiye zirenga ibihumbi 800 ku mwaka. LAIS kandi yahujwe n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bufitiye akamaro Igihugu harimo Irembo, uburyo bwo gutanga imisoro n’izindi.”
Yasobanuye ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kugerageza koroshya imitangire ya serivisi z’ubutaka aho mbere zatangirwaga ku ntara gusa ubu zikaba zitangirwa mu mirenge ndetse harashyizweho na komite z’ubutaka mu tugari, hongerwamo n’abikorera hamwe kuzitangira ku Irembo.
Dr. Arakwiye yasobanuye ko ku Irembo hashyizweho serivisi 12 zisabwa cyane ndetse na ba noteri bigenga bengerwa kuzitanga hamwe n’abafasha gupima ubutaka.
Uko koroshya ahatangirwa serivisi z’ubutaka byatumye dosiye z’ubutaka na zo ziyongera aho mu 2023 zavuye ku 376,686 zigera kuri dosiye zirenga 750,000 mu 2024 na ho mu 2025 hakirwa izirenga 864,000.
Ati: “Ni ukuvuga ko dosiye z’ubutaka ziyongereye inshuro 2.3. Kwiyongera cyane kwazo biri mu mpamvu z’ingenzi ziri mu bituma serivisi zazo abantu batazibona uko babyifuza ngo bazibonere ku gihe. Nyuma y’uko tubonye icyo kibazo twafashe ingamba.”
Minisitiri w’Ibidukikije yasobanuye ko icya mbere biyemeje ari uguhuza serivisi z’ubutaka n’iz’izindi nzego aho uwasabye serivisi runaka mu rwego rwa Leta ariko azanakenera icyangombwa cy’ubutaka, urwo rwego ruzajya ruvugana n’ababishinzwe rube ari rwo rugihabwa noneho serivisi itangwe umuturage nta handi agiye.
Ati: “Niba umuntu yegukanye ingwate muri ‘Cyamunara System’, bo bazajya bavugana na ‘LAIS’ noneho umukiliya ahite abona icyangombwa cy’ubwo butaka nta kindi agombye gukora. Ibyo bizaba byakozwe bitarenze muri Kamena 2026 kandi twiteze ko bizagabanya 10% bya dosiye z’ubutaka bitume abakozi bashyira imbaraga mu zindi.”
Ikindi kigiye gukorwa ku kwihutisha serivisi z’ubutaka ni ukongera umubare w’abazitanga hongerwemo n’abikorera aho ubu bari kubahugura kandi hongerwa muri ‘LAIS’ uburyo bazakoreramo.
Ibyo kandi bizajyana no kongerera ‘LAIS’ ubushobozi n’abakozi kugira ngo ibashe gukorerwaho byinshi.
Dr. Arakwiye ati: “Dushaka no kongerera ubushobozi ‘LAIS’ kugira ngo ishobore gukoreshwa n’abantu benshi. Itangira gukoreshwa yari ifite abakozi 80 ariko ubu ni 150 kandi hari n’abandi barenga 1000 bakuramo amakuru. Iteganyamigambi ritwereka ko tuzagira abakozi 3000 bakorera muri ‘LAIS’. Birasaba ko yongererwa ubushobozi kugira ngo yemerere abo bakozi bose kuyikoreramo kandi ibashe kwakira ayo makuru yiyongera no kuyabika.”
Ikindi kiri gukorwa ni amavugurura ari gukorwa muri ‘One Stop Centers’ z’uturere azibanda ku kongerera ubumenyi abakozi batanga serivisi z’ubutaka ndetse no kongera bikoresho bakenera.
