Imirimo yo kubaka uruganda rutungaya urumogi rwifashishwa mu buvuzi igeze kuri 83%

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kiratangaza ko imirimo yo kubaka uruganda rutunganya urumogi rukoreshwa mu buvuzi igeze kuri 83%.

RDB yamenyesheje Inteko Ishinga Amategeko ko imirimo isigaye kuri uru ruganda irimo gushyiraho uruzitiro rw’umutekano rufite ibice bibiri, kugira ngo hubahirizwe amabwiriza mpuzamahanga y’umutekano.

Umuyobozi ushinzwe imari muri RDB, Joseph Cedrick Nsengiyumva yagize ati: “Kugeza ubu, amafaranga arenga miliyari imwe y’amanyarwanda amaze gukoreshwa muri uyu mushinga, bingana na 46% by’ingengo y’imari iteganyijwe ya miliyari 2.2 z’Amanyarwanda.

Yakomeje agira ati: “Imirimo yose hamwe igeze ku kigero cya 83%. Imirimo isigaye irimo gushyiraho uruzitiro rusanzwe rugizwe n’inkuta ebyiri. Imirimo yerekeye uburyo bwo kuyobora amazi yararangiye ariko ntirishyurwa.”

Uyu mushinga ni umwe mu bigize gahunda y’igihugu yo guteza imbere ibihingwa bifite agaciro kanini mu buvuzi (High-Value Therapeutic Crops, HVTC), hagamijwe kongera uruhare rw’u Rwanda mu bushakashatsi mpuzamahanga ku buzima no kwagura ubukungu bushingiye ku buhinzi n’inganda.

Uru ruganda ruri kubakwa mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, ruyobowe na King Kong Organics (KKOG), ishami rya KKOG Global yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari na yo yabaye iya mbere yahawe uruhushya rw’imyaka itanu rwo guhinga no gutunganya urumogi ruzifashishwa mu buvuzi mu Rwanda.

Iyi sosiyete yashoye miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 12.8 z’amafaranga) mu kugura imashini, kubaka inyubako, kwishyura abakozi n’abatanga serivisi, ndetse no gutumiza imbuto z’urumogi zahinduwe ku buryo bwa gihanga. Uru ruganda ruzajya rukora amavuta ya kanabisi azoherezwa ku masoko mpuzamahanga, mu rwego rwo guteza imbere ubushakashatsi ku buzima no kwagura ubukungu.

U Rwanda rwamaze guteganya hegitari 134 zo guhingaho kanabisi ikoreshwa mu buvuzi.

Uru ruganda rufite intego yo gutanga umusaruro wa toni 5 kuri hegitari imwe, kandi ibimera bya kanabisi bikura hagati y’amezi ane n’atandatu.

Byari biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uru ruganda iba yararangiye muri Gicurasi ariko byaje kwimurirwa muri Nzeri.

Rene Joseph, washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa KKOG, iyi sosiyete iyoboye uyu mushinga, yasobanuye ko ubwubatsi bw’uruganda bwahuye n’inzitizi y’ibikorwaremezo by’ingenzi byari bikenewe ngo ibikorwa byo kubaka bigende neza.

Yakomeje agaragaza ko ibikorwa byo gutunganya urumogi bigizwe no gukuramo amavuta azajya yoherezwa ku masoko mpuzamahanga yabugenewe kugira ngo akorwemo imiti, bizashoboka ku bufatanye na Leta y’u Rwanda izashoramo hafi miliyoni 3 z’amadolari ya Amerika.

KKOG yihaye intego yo gutanga umusaruro wa toni 5,000 kuri hegitari imwe, kandi u Rwanda rwiteze kuzajya rusarura urufite agaciro ka miliyoni 10 z’amadorali kuri hegitari. Igihingwa cy’urumogi cyerera mu gihe kiri hagati y’amezi ane n’atandatu.

U Rwanda kandi rwamaze guteganya hegitari 134 zo guhingaho urumogi rukoreshwa mu buvuzi, hagamijwe cyane cyane kurwohereza mu mahanga.