Icyo abantu batandukanye bavuga ku munsi wa nyuma w’icyumweru

Umunsi wo ku Cyumweru ufatwa nk’umunsi wihariye ku bantu benshi, kuko ari wo usoza icyumweru cy’iminsi irindwi. Hari abawufata nk’umunsi wo kwegera Imana, gusabana n’inshuti n’imiryango ndetse no kuruhuka.

Kimwe mu byakwereka ko uyu munsi wubashywe n’imbaga nyamwinshi iba ijya gusenga mu madini n’amatorero atandukanye.

Uretse Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi n’Abayisilamu bafite indi minsi y’amasengesho, Abakatorike, Abangilikani, Abarokore n’abandi bose bafata iki gihe nk’umunsi mutagatifu.

Abakozi ba Leta n’abikorera nabo bahagarika  imirimo yabo kugira ngo bawizihize.

Bamwe mu baganiriye na ICK News bagaragaje uko uyu munsi bawufata ndetse n’icyo ubamariye.

Mfitumukiza Emmanuel, umunyeshuri wiga muri ICK, yagize ati: “Kuva mvutse kugeza magingo aya nsenga ku Cyumweru. Ibi bimfasha gusoza icyumweru neza no gutegura ikindi, cyane cyane ko tuba tugiye kwinjira mu gihe cy’amasomo.”

Tuyishimire Fabrice, utuye mu karere ka Rulindo, nawe yashimangiye ko afata uwo munsi nk’umwanya wo kuruhuka no gusura inshuti n’abavandimwe.

Si urubyiruko gusa, kuko n’abageze mu za bukuru bubaha uyu munsi.

Makanya John n’umufasha we Mukampame Donatille bari mu kigero k’imyaka 75 -80, ni bamwe mu bageze mu za bukuru bahamya ko bawuharira Imana.

Bati: “Ku Cyumweru twitabira amateraniro kandi akenshi nibwo abuzukuru bacu badusura, kuko nta kandi kazi dukora kuri uwo munsi.”

Ku ruhande rw’abanyamadini, Dr. Pasteur Rutayisire Antoine, Umushumba w’Itorero ry’Angilikani mu Rwanda uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yagarutse ku kamaro k’uyu munsi.

Agira ati: “Ku Cyumweru ni igihe gikomeye ku bakirisitu kuko ari umwanya wo kwegera Imana. Abantu bateranira mu nsengero, bagafatanya mu masengesho, mu kuririmba no kumva ijambo ry’Imana.

Akomeza agira ati: “Ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma, umuntu akibuka imigisha Imana yamuhaye mu cyumweru cyarangiye, ariko nanone akareba imbere akayisaba imbaraga zo guhangana n’ibizaza.”

Icyakora, Pasteur Rutayisire yibutsa buri wese ufata uyumunsi nk’uwo guhura n’abantu gusa no gusabana ko ahubwo bakwiye kumenya ko wahariwe kwegerana n’Imana mbere y’ibyo byose.

Dr. Pasteur Rutayisire Antoine

Ati: “Ntabwo ari uguhura n’abantu gusa. Ni umwanya w’ingenzi wo kongera gukomeza umubano n’Imana uyitura ibibazo byawe, kwiyubaka mu buryo bw’umwuka no gusigasira ubumwe mu bakirisitu. Ibi bituma umuntu abasha guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwa buri munsi kandi akarushaho kuba intangarugero mu muryango we no muri sosiyete.”

Kuba abakristu bafata ku Cyumweru nk’umunsi wo kuruhuka no gusenga, babikomora mu byanditse byera, cyangwa muri Bibiliya ntagatifu, mu gitabo cy’intangiriro, umutwe wa kabiri kuva ku murongo wa mbere kugeza ku wa gatatu.

Haranditse hati “Ijuru n’isi n’ibirimo byose byashojwe bityo. 2Ku munsi wa karindwi Imana isoza umurimo yakoraga, nuko kuri uwo munsi wa karindwi iruhuka umurimo yari imaze gukora. 3Imana iha umugisha umunsi wa karindwi irawiyegurira, kuko ari wo munsi yaruhutseho umurimo wose yari imaze gukora”

Umwanditsi: Umutesi Josiane