ICK yatangije Master’s n’amashami mashya ya siyansi

Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryatangaje kumugaragaro ko ryemerewe kwigisha amashami mashya mu Ishami ry’uburezi harimo n’amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa ICK, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, aya masomo yahawe uburenganzira bwuzuye bwo kwigishwa (accreditation) kandi kwiyandikisha ku bazayiga byamaze gufungurwa.

Amashami mashya agiye gutangizwa, agamije kongerera ubushobozi uburezi mu bijyanye n’ubumenyi bwo kwigisha (pedagogy), no mu masomo ajyanye na siyansi.

Ayo mashami mashya yamaze kwemerwa n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza (HEC) ni Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu burezi (Education Sciences), Icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu mashami y’Ubumenyi bw’isi n’Imibare (Mathematics and Geography), n’Imibare n’Ikoranabuhanga (Mathematics and Computer Science).

Padiri Prof. Dushimimana yabwiye ICK News ko basabye kwigisha aya mashami mu rwego rwo kugendana na politiki y’igihugu yo guteza imbere amasomo ya siyansi.

Yagize ati: “Twashakaga kwinjira muri gahunda ya STEM (Science, Technology, Engineering, and Mathematics) igamije guteza imbere amasomo ya siyansi mu burezi aza yiyongera ku mashami y’Ubuforomo n’Ububyaza twari dufite, mbese ni mu rwego rwo kugenda mu cyerecyezo kimwe na politiki y’igihugu y’uburezi yo guteza imbere amasiyansi. ”

Padiri Prof. Dushiminana akomeza asobanura kandi impamvu yo gusaba kwigisha Ishami ry’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu burezi ‘Education sciences’

Ati: “Twabonaga ko urwego rwa ICK rugomba kurenga icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor) dusanzwe dufite.

Yongeyeho ati: “Kugira ngo kaminuza ikure igomba kugira icyiciro cya gatatu cya kaminuza, rero twagombaga gukura tukarenga aho twari tugeze kuko iyo kaminuza itanga porogaramu za undergraduate gusa itageza kuri masters haba hari ikintu kibura.”

Umuyobozi mukuru wa ICK kandi avuga ko iyi porogaramu y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri ‘Education Sciences’ igiye kujya itangirwa gusa muri ICK kuko nta handi iri mu Rwanda.

Yasobanuye ko iyi porogaramu ikubiyemo kwiga amasomo ajyana n’uburezi, nka ‘Psychology’ na ‘Pedagogy’.

Akomeza avuga ko impamvu yo kwigisha iyi porogaramu, bashakaga gusubiza ikibazo cy’abarimu bigisha amasomo ajyana n’ubureze bakunze kubura.

Padiri Prof. Dushimimana yamaze impungenge abibazaga abemerewe kwiga iyi porogaramu y’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza, abagaragariza ko abize uburezi bose mu byiciro bibanza bashobora kwiga iryo shami.

Avuga ko kwemererwa gutanga porogaramu y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza bisobanura ko ICK yakuze. Ati: “ICK iteye indi ntambwe, yakuze kuba igeze ku rwego rwo gutanga icyiciro cya gatatu cya kaminuza.”

Yasobanuye ko andi mashami ya siyansi ‘Mathematics&Computer Science’ na ‘Mathematics& Geography’ yateguwe hashingiwe ku rwego rw’igihugu ku buryo aho zigirwa hose ziba ziteguye kimwe.

Ati: “Aya masomo aba agendeye kuri porogaramu yaba izo mu rwanda, muri Afurika y’iburasirazuba n’ahandi ku buryo umuntu uzaba yarayize muri ICK ashobora kujya ahandi agakomeza kwiga mu buryo bworoshye.” Yongeyeho ko zitanga ireme kubera ko kuzitegura biba byaritaweho.

Umuyobozi mukuru wa ICK yavuze ko ubwo bemerewe kwigisha porogaramu y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza ari intangiriro kandi ko hari gutekerezwa izindi bazasaba ko zigishirizwa muri ICK mu bihe biri imbere.

Ati: “Nko mu itangazamakuru, turatekereza kuzategura ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu itumanaho ‘Mass communication’, turateganya kureba no mu masomo ya ‘business.’”

Gusa yakomeje avuga ko mu byihutirwa bateganya vuba harimo kuzamura Advanced diploma mu buforomo n’ububyaza. “Mu mwaka utaha turashaka gusaba ikiciro cya kabiri cya kaminuza ‘Bachelor’ mu Buforomo n’Ububyaza, biri mu bituraje ishinga.”

Kuba ICK izwiho gutanga uburezi bufite ireme, nibyo Padiri Prof. Dushimimana aheraho akangurira abantu bashaka kwiga izi porogaramu kuzigira muri ICK.

Ati: “Guhitamo ICK ni uguhitamo kwiga neza, ugasoza ufite ubumenyi n’ubushobozi bwa ngombwa mu mwuga w’ubwarimu n’ubushakashatsi.”

Yakomeje akangurira abantu bize icyiciro cya kabiri mu burezi aho ari ho hose kuza gukomereza icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri ICK. Ati “Iyi ni Masters’ wakwiga ntubure akazi kandi ni porogaramu idahenze kuyiga.”

Iri shuri ryasobanuye ko amashami mashya mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri azajya yigishwa mu masaha y’umunsi (Day) no mu biruhuko (Holiday), mu gihe Icyiciro cya gatatu kizigishwa mu mpera z’icyumweru (Weekend) gusa.

Kwiyandikisha ku bazatangira muri Werurwe 2025 byamaze gufungurwa binyuze kuri murandasi  www.uck.ac.rw. Biteganyijwe ko amasomo azatangira ku wa 2 Gicurasi 2025 ku baziga mu mpera z’icyumweru, no ku wa 5 Gicurasi 2025 ku baziga ku manywa. Abifuza ibindi bisobanuro bashobora guhamagara 0788484183 cyangwa 0789800070.

Kanda AHA niba ushaka kumenya ibiciro by’amafaranga y’ishuri. Inkuru y’Icyongereza wakanda AHA.