ICK ikomeje kwagura ubufatanye mpuzamahanga

Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) na Kaminuza ya Oradea, imwe muri kaminuza zikomeye za Leta ya Romania, zagaragaje inyota yo kurushaho gushimangira ubufatanye bwari busanzweho.

Gushimangira ubufatanye hagati y’izi kaminuza ni kimwe mu byaranze ibiganiro byahuje Prof. Dr. Habil. Sorin Sipos, Umuyobozi wungirije wa kaminuza ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga n’imibereho y’abanyeshuri muri Kaminuza ya Oradea, na Jean Baptiste Hategekimana, Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri ICK, wasuye iyi kaminuza mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi irindwi.

Prof. Dr. Habil. Sorin Sipos, Jean Baptiste Hategekimana na Professor Sorin G. Borza baganiriye ku mikoranire hagati ya kaminuza zombi

Mu kiganiro yahaye ICK News, Bwana Hategekimana wari uhagarariye ICK muri urwo ruzinduko, yavuze ko ubufatanye hagati y’izi kaminuza bwatangiye mu mwaka wa 2022 binyuze muri gahunda ya Erasmus+ y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ariko ubu impande zombi zifite intego yo kurushaho kunoza ubufatanye mu buryo butaziguye kandi burambuye.

Yagize ati “Turateganya gusinyana amasezerano yihariye nibura mu mezi atatu ari imbere ku buryo buri shami riri muri ICK ryakungukira muri ubu bufatanye kuko buri shami rifite ishami risa na ryo muri Oradea ryakorana na ryo.”

Yongeyeho ko ayo masezerano azashyiraho uburyo bwo gukorana mu myigire n’imyigishirize, ubushakashatsi, n’imishinga y’uburezi ishingiye ku bufatanye hagati y’izo kaminuza.

Hategekimana avuga kandi ko aya masezerano mashya atari ayo gusimbura aya Erasmus+, ahubwo azayunganira mu kuyagura no kuyashimangira.”

Uretse guhura n’ubuyobozi bukuru bwa Oradea, Hategekimana kandi yanahuye n’abayobozi b’amashami, abarimu na bamwe mu banyeshuri.

Yanatanze ikiganiro kigamije kungurana ibitekerezo ku myigishirize y’itangazamakuru hagati y’u Rwanda na Romania.

Uruzinduko rwe i Oradea rwakurikiye urundi rw’iminsi itanu yagiriye muri CHE University yo mu Buholandi, nk’uko byari biteganyijwe muri gahunda yo kuganira n’ibigo by’amashuri makuru byo ku mugabane w’u Burayi.

Indi nkuru wasoma: ICK na CHE mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere uburezi bujyanye n’igihe

Kaminuza ya Oradea, iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Romania, ifite amateka akomeye mu burezi kuva mu 1780. Ifite amashami 15 n’ibyiciro 49 by’imyigire, itanga amasomo ya kaminuza y’icyiciro cya mbere, icya kabiri, icya gatatu ndetse n’andi masomo y’inyongera mu byiciro birenga 112.

Iyi kaminuza yanashinze ibigo by’ubushakashatsi 27 byemewe, ikaba izwiho ubuhanga n’udushya mu rwego rw’uburezi.

Ifite imikoranire n’ibigo birenga 350 mu bihugu 39 byo hirya no hino ku isi, ikaba ifite n’icyemezo cy’ubuziranenge buhanitse cyatanzwe na ARACIS, ikigo gishinzwe igenzura ry’ireme ry’uburezi muri Romania. Ifite kandi ibikorwaremezo bigezweho birimo laboratwari z’ikoranabuhanga, inzu y’amasomero yihariye, amacumbi y’abanyeshuri, ibibuga bya siporo n’amavuriro y’imyitozo ku biga ubuvuzi.

About Philos Muhire 180 Articles
Classical music Trainer(Organiste), Journalist by profession! Favorites: Politics, Entertainment(Music& Sports). Primo Dei & Deus Omnes