Kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 7 Ukuboza 2024, Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi byakiriye inzobere mu buvuzi bw’amaso zaturutse mu gihugu cy’Ububiligi, zije guhugura abaganga no kuvura indwara z’amaso.
Izi nzobere zaje muri gahunda yo gukomeza imikoranire iri hagati y’ibi bitaro n’umuryango wita ku barwayi b’amaso ku Isi ‘Light for the World’, zasuzumye, zibaga ndetse zinagira inama abafite ikibazo cy’indwara y’umurari.
Dr. Tuyisabe Theophile, Umuyobozi w’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi yabwiye ICK News ko, uretse gukomeza ubwo bufatanye buri hagati y’impande zombi, izo nzobere zaje no muri gahunda yo guhugura abaganga b’amaso bo mu Rwanda, by’umwihariko ab’i Kabgayi mu rwego rwo kubaha ubumenyi bakeneye ngo bafashe abarwayi batavuye mu Rwanda.
Yagize ati “Nk’ubu njye hari urwego nari ngezeho rwo kuvura amaso, ariko hari igice ntabashaga kugeraho. Rero iyo dukeneye ubumenyi runaka, tuvugana n’umufatanyabikorwa kugira ngo tubone umuntu uzobereye mu cyo dushaka, tukamutumira akaza.”

Yakomeje agira ati: “Iyo nka njye ngiye mu mahanga gushakayo ubumenyi, nkorera ab’ahandi mu gihe nagakwiye kuba nkorera abantu b’iwacu, rero iyo inzobere zije hano bidufasha gukorera Abanyarwanda kandi natwe tukiga.”
Avuga ku musaruro biteze muri iki gikorwa, Dr. Tuyisabe yasobanuye ko ubusanzwe iyo bohereje umuganga wabo gushaka ubumenyi mu mahanga bibahenda cyane, bityo ko kuba izi nzobere zabasanze mu Rwanda bigabanya cyane ikiguzi kandi n’ubumenyi bugatangwa neza.”
Ati “Ibi bifasha mu kugabanya ikiguzi cy’amafaranga atakaririra mu kohereza abaganga mu mahanga, ikindi kandi kiza nuko ubumenyi babuhererwa hano, bugasigara mu gihugu.”
Uretse Dr. Tuyisabe, undi wakoranye bya hafi n’izi nzobere muri icyo gihe cy’iminsi itanu, ni Mukandayishima Ellarie, umutekenisiye muri ibi bitaro.
Mukandayishima avuga ko yungutse byinshi atari azi, birimo n’uburyo bwo gusuzuma umurwayi ukamenya ikibazo afite.
Ati “Ku giti cyange, izi nzobere nazigiyeho byinshi by’umwihariko, nasobanukiwe ibijyanye n’indwara y’umurari, kuba wapima umurwayi ugahita umenya aho ikibazo kiri bitakugoye ndetse no kumenya icyo buri murwayi arwaye n’uburyo wamufasha.”
Mukandayishima yongeyeho ko bitewe n’ubumenyi yungutse, yumva yiteguye gufasha Dr. Tuyisabe kubaga abafite ikibazo cy’indwara y’umurari mu minsi iri imbere.
Ku ruhande rwa Dr. Daisy Godts ufite uburambe bw’imyaka 40 avura indwara y’umurari kandi akaba umwe mu bahuguye abaganga bo ku Bitaro by’Amaso bya Kabgayi, yavuze ko iki gikorwa ari ingirakamaro ku baganga b’i Kabgayi ndetse no kuri we, kuko bose bibongera ubumenyi.
Yagize ati “Nk’iyo hano i Kabgayi bahuye n’ikibazo runaka bashobora kunyandikira kuri ‘WhatsApp’ tukaganira uko icyo kibazo cyakemuka, ubwo rero muri iyo mikoranire, nigiramo byinshi ndetse n’abaganga ba Kabgayi bakigiramo.”
Uretse ibyo kandi Dr. Daisy avuga ko ashimira u Rwanda imbaraga rwashyize mu kuzamura ubuvuzi bw’amaso.

Ati: “U Rwanda rwateye imbere rwose. Ngereranyije n’ibindi bihugu nabayemo, dufashe nk’urugero rw’ibi bitaro, biratangaje kubona ukuntu bikora, abaganga babyo barize kandi cyane, harasa neza, batanga serivisi nziza bityo navuga ko u Rwanda ruri mu nzira nziza.”
Icyakora kubwa Dr. Daisy, ngo u Rwanda rukwiye kongera abaganga bafite ubushobozi bwo kubaga indwara y’umurari kubera ko bakiri bake, ndetse akomeza anasaba Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi gukomeza kuvura amaso nkuko byabitangiye.
Imbamutima z’ababyeyi bafite abana bavuwe umurari
Umutesi Josiane ndetse na Ntakirutimana Marie Xavera, bafite abana babazwe ijisho kugira ngo bavurwe umurari, bashimira ibi bitaro kuba byarabatekerejeho bikabavurira abana ku buntu kuko bo ubwabo batari kubyishoboza.
Bati “Kuvuza indwara y’umurari abana bacu tubyikoreye birahenda, kuko bisaba kubapima, gukorerwa ibizamini, kubabaga n’ibindi. Rero ku bwacu, ayo mafaranga ntitwayabona ariko turashimira ibi bitaro ko byadufashirije abana.
Aba babyeyi bavuga ko nubwo ibibazo abana babo bari bafite bitahise bikemuka burundu, hari impinduka batangiye kubona ndetse bizeye ko bazavurwa bagakira.
Bati “Dufite ikizere gihagije ko nitugaruka hano ku bitaro igihe batubwiye tuzasanga abana bacu barakize kandi rwose ibi bitaro turabyizeye.”
Ikindi kandi, aba babyeyi bavuga ko bakurikije ibyo biboneye, bagira inama bagenzi babo yo guhindura imyumvire ku buryo mu gihe cyose babonye impinduka ku ijisho ry’umwana bajya bihutira kubageza ku bitaro batarinze kurembera mu ngo.
Martin Luther Rotsaert, Uhagarariye Umuryango wa Light for the World Belgium mu Rwanda, nawe ahamya ko imikoranire yabo n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi yagize umusaruro ugaragara, cyane cyane mu gufasha abantu kubona ibyo bakeneye ngo bavurwe amaso ndetse bongere kureba neza.
Rotsaert agaruka kandi ku kuba byarafashije abaganga b’amaso mu Rwanda kongererwa ubumenyi mu byo bakora, bityo bagakomeza gutanga umusanzu wabo mu kuvura amaso.
Yatanze urugero agira ati “Nko muri iki cyumweru bitewe n’umwanya izi nzobere zifite hasuzumwe indwara y’umurari byibura abantu 100, murumva ko nabyo bizagira umumaro.”
Imibare itangwa n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, igaragaza ko muri iki cyumweru cyose, hasuzumwe abarwayi basaga 100 habagwamo 49.
Raporo yo muri 2023 y’umuryango ‘Light for the World’ wo mu gihuhu cy’u Bubiligi, igaragaza ko bamaze gufasha mu kubaga abantu bagera ku bihumbi 22,198 bo mu bihugu bitandukanye ndetse bakanafasha abana bagera ku 1,618 gusubira ku ishuri nyuma yo kuvurwa.
