Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi byahuguye abaganga ku guhangana n’ibibazo bishobora kuvuka mu kubaga ishaza

Abaganga b’inzobere mu kuvura amaso baturutse mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda no mu Bwongereza bahuriye mu Bitaro by’Amaso bya Kabgayi mu mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu guhangana n’ibibazo bishobora kuvuka mu gihe cyo kubaga indwara y’ishaza (cataract).

Aya mahugurwa yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Werurwe 2026, yibanze ku buryo bwo gukemura ikibazo kizwi nka ‘vitreous prolapse’, kibaho iyo igice cy’inyuma cy’ijisho kirimo ibintu bimeze nk’amavuta byitwa ‘vitreous’ kiza imbere mu gihe cyo kubaga ishaza cyangwa se bitewe n’uko ijisho ryakomeretse.

Inzobere mu kubaga indwara z’amaso by’umwihariko izwi nka ‘Vitreo-retina surgery; ku Bitaro by’Amaso bya Kabgayi, akaba n’umwe mu bahuguye abaganga, Dr. Michael Mikhail, yavuze ko ikibazo cya ‘vitreous prolapse’ ari kimwe mu bikunze kugaragara mu gihe cyo kubaga ishaza, bityo bigasaba ubumenyi bwihariye kugira ngo gikemurwe neza.

Yagize ati: “Iyo abaganga barimo kubaga ishaza, kimwe mu bintu bishobora kugenda nabi ni vitreous, ari yo mavuta ari inyuma y’ijisho ashobora kuza imbere agatera ikibazo. Iyo bidakozwe neza, ijisho rishobora kugira ibibazo bikomeye birimo no guhuma.”

Dr. Michael yakomeje asobanura ko hari indwara zimwe na zimwe z’umubiri zishobora kugira ingaruka ku maso.

Ati: “Indwara nyinshi z’umubiri zishobora kugaragara mu jisho. Urugero nk’umuntu urwaye diyabete, iyo isukari iri mu maraso iri hejuru bishobora guteza ibibazo ku jisho. Ni yo mpamvu ari ingenzi kwita ku buzima muri rusange, kurya indyo yuzuye cyane cyane imboga, kandi umuntu ufite ikibazo ku jisho akihutira kujya kwa muganga.”

Umuyobozi w’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, Dr. Livin Uwemeye, yasobanuye ko ijisho rigira ibice byinshi birimo n’igice cy’inyuma kizwi nk’indiba y’ijisho, kirimo ibintu bimeze nk’amavuta bituma ijisho rigumana imiterere yaryo.

Ati: “Iyo umuntu arimo kubagwa ishaza, hari igihe habaho guhura n’ayo mavuta. Bisaba rero kuyakuraho cyangwa kuyakata mu buryo bwihariye kugira ngo umurwayi azongere kureba neza. Ni na ko bigenda ku muntu wakomeretse, aho igice cy’inyuma n’icy’imbere cy’ijisho bishobora guhura kandi bitari bisanzwe bihura. Icyo gihe bisaba ubuvuzi bwihariye bwo kubaga buzwi nka anterior ‘vitrectomy’, ari na yo mpamvu twateguye aya mahugurwa kugira ngo abaganga barusheho kubikora neza.”

Dr. Uwemeye kandi yashishikarije abantu kujya bihutira kwivuza igihe bagize ikibazo ku jisho, cyane cyane abakomeretse.

Yagize ati: “Ni byiza ko umuntu wakomeretse ku jisho ahita ajya ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro bimwegereye adategereje ko bucya, bwira cyangwa ngo iminsi ishire.”

Dr. Olivier Uwizeye, umuganga w’inzobere mu kuvura amaso ukorera mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, ni umwe mu baganga bitabiriye aya mahugurwa. Yavuze ko abafasha gukarishya ubumenyi no kurushaho kunoza akazi bakora buri munsi.

Ati: “Aya mahugurwa adufasha kongera ubumenyi, bigatuma turushaho gufasha abarwayi mu bitaro dukoreramo. Iyo ikibazo kirenze ubushobozi bwacu, tubasha kumenya aho twohereza umurwayi kugira ngo abone ubuvuzi bukwiye.”

Yakomeje ashimira Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi bikomeje gutegura amahugurwa agamije gusangira ubumenyi no kongera ubushobozi bw’abaganga. “Turashimira Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi bikomeje guteza imbere gahunda zo gusangira ubumenyi no kuzana abaganga b’abanyamahanga kugira ngo badusangize ubunararibonye bwabo.”

Ibitaro bya Kabgayi bikomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuvuzi bw’amaso mu Rwanda, aho usibye kuvura abarwayi binategura iteka amahugurwa atandukanye afasha abaganga kongera ubumenyi no gutanga serivisi zinoze ku barwayi.