I Kabgayi: Abarwayi barishimira uburyo drone zikomeje gutabara ubuzima bwabo

Ku itariki ya 14 Ukwakira 2016, Zipline, sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote mu gukemura ibibazo by’ubwikorezi bw’ibanze by’umwihariko mu buvuzi, yatangije ibikorwa byayo mu Rwanda.

Ibi byari ubwa mbere ku Isi, drone itwaye amaraso igatanga serivisi nk’iyo, ibyo byabereye i Shyogwe, mu karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo, kilometero 49 zonyine uvuye i Kigali.
Ubwo bivuze ko hashize imyaka hafi icumi iyi serivisi itangwa mu bigonderabuzima, amavuriro n’ibitaro bitandukanye byo mu Rwanda.

Bamwe mu barwayi bagana ibitaro bya Kabgayi babwiye ICK News ko ubu bishimira ko basigaye bahabwa amaraso ku buryo bwihuse mu gihe bayakeneye bitandukanye n’uko byahoze mbere.

Mukecuru Mukantwari Speciose, urwaje umwana we wabyaye abazwe agahabwa amaraso, yagize ati: “Mbere y’uko utu dukoresho dutangira gukoreshwa hano kwa muganga, byari bigoranye kubona amaraso ku gihe. Kandi rimwe na rimwe yatindaga kubageraho bakaba banapfa.”

Undi witwa Murekatete, urwaye indwara yo kuva, asanga drone zarafashije mu koroshya akazi k’abaganga, kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana bapfaga bavuka cyangwa abakomeretse bakava amaraso menshi.
Yagize ati: “Mubyukuri iyo izi drone zidakorana n’ibi bitaro, sinziko njyewe n’abandi benshi tuba tukiriho kuko amaraso yendaga kunshiramo.”

Hari n’undi mubyeyi urwarije umwana muri ibi bitaro, uvuga ko yamuzanye arembye cyane ariko ubu ari koroherwa kubera ubutabazi bwihuse bahawe. Ati: “Nubwo twageze aha bwije, umwana wanjye yahise avurwa vuba. Ndashimira ko izi drone zidahwema kudutabara isaha iyo ari yo yose.”

Agakarito gashyirwamo amaraso

Uretse ibyo kandi abaturage bishimira ko iyi serivisi idahenze ndetse ntawe irobanura kubera ubushobozi bwe kuko yishyurwa hakoreshejwe ubwishingizi bwo kuvurizaho Mutuelle de Santé.

Dr. Tuyisenge David, uhagarariye ishami ry’ububyaza mu bitaro bya Kabgayi, avuga ko mbere kugira ngo amaraso agere ku barwayi byafataga byibuze amasaha atatu, aturutse i Kigali no kuri laboratwari y’igihugu, bityo akagera i Kabgayi bitinze, gusa kuri ubu byahindutse kuko kuyabona bisigaye byihuta.

Ati: “Muri rusange, izi drone twavuga ko zagabanyije igihe bitwara kugira ngo dutabare ubuzima bw’abarwayi bakeneye amaraso mu buryo bwihuse. Ubu hagati y’iminota 3-5 iyo dutumije amaraso, aba ahageze, akajyanwa muri laboratwari mu minota 30 akaba yatewe umurwayi. Ibintu byashoboraga gutwara umunsi wose mbere, ugasanga ubuzima bwa benshi burahaguye.”

Uretse ibyo kandi ngo izi drone zanafashije kugabanya amafaranga yakenerwaga mu rugendo rwo gutwara amaraso.

Dr. Tuyisenge David

Gusa nubwo iyi serivisi ifasha abarwayi benshi, Dr. Tuyisenge aranenga abarwayi banga guterwa amaraso n’iyo bayakeneye bitwaje idini.
Ati: “Ntibikwiriye ko hari umuntu watakaza ubuzima yitwaje idini. Nk’ubu hari abarwayi babiri baje kwivuza dusanga bakeneye guterwa amaraso, tubibabwiye barabyanga. Ndagira ngo mbabwire ko nyuma yo guterwa amaraso, ubuzima bukomeza kandi nta ngaruka bigira ku wayahawe.”

Kwizera Hildeblande, ukuriye laboratwari muri ibi bitaro bya Kabgayi, we ahamya ko abaturage badakwiye kugira ikibazo cyo kubura amaraso ngo babyihererane kuko bafite ibikoresho bihagije byo kubika amaraso (frigo) kandi ko bakorana neza na Zipline, bituma amaraso abageraho vuba kandi byihuse.

Kuri ubu muri ibi bitaro bakoresha ikoranabuhanga BBMS (Blood Bank Management System), rikaba rifasha mu gukusanya amakuru ajyanye n’amaraso kuva ku muterankunga kugeza ku murwayi uyahawe.

Aho indege zitwara amaraso zihagurukira

Kuri ubu Zipline ikorana n’ibigo bya Leta bitandukanye hagamijwe kugeza ku baturage serivisi bakenera zirimo amaraso, imiti, inkingo, ibiribwa, intanga z’amatungo n’ibindi.


Bimwe mu bigo ikorana na byo birimo Rwanda Medical Supply (RMS) mu kugeza imiti yihutirwa n’inkingo ku baturage, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana (NCDA) mu kugeza ibiribwa byongera intungamubiri ku bana, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu kugeza ibikoresho by’ubuhinzi n’iby’ubuvuzi bw’amatungo, bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage n’ubuzima bw’amatungo.

Umwanditsi: Umutoniwase Alice