Hashyizweho amabwiriza mashya ku micungire y’inzu za Leta

Ku wa 30 Kamena 2025, Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatangaje ishyirwaho ry’amabwiriza mashya ajyanye no gutuza abaturage.

Aya mabwiriza agamije gukemura ibibazo byari bimaze igihe bigaragara mu itangwa ry’ibyangombwa by’ubutaka, icungwa ry’inyubako za Leta, imibereho y’abaturage batishoboye, ndetse no kunoza imicungire y’imishinga yo kubatuza.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itangaza ko aya amabwiriza aje guhindura byinshi mu mikorere no mu micungire y’imitungo ya Leta, cyane cyane inzu zubakwa hagamijwe gutuza abaturage.

Gahunda zo gutuza abaturage, cyane cyane abatishoboye, zagiye zivugwamo ibibazo byinshi by’imicungire mibi, imyitwarire idakwiye y’abatujwe, ndetse no kugabanuka k’ubwitabire bitewe no kutagira uruhare mu byemezo bifatwa.

Amabwiriza mashya agamije kandi gukemura ibyo bibazo, ashyiraho umurongo uhamye kandi usobanutse ku ruhande rwa Leta, abafatanyabikorwa n’abaturage ubwabo. Ubu buryo bushya butandukanye n’ubwari busanzwe.

Uburyo bwa mbere ni ugutanga inzu ku buryo bw’agateganyo, aho umuturage ahabwa inzu yo guturamo ariko agasabwa kuyibungabunga no kuyitaho neza.

Uburyo bwa kabiri ni uguhabwa inzu burundu nyuma yo kugaragaza imyitwarire myiza no kuyicunga neza mu gihe cyagenwe.

Uburyo bwa gatatu ni ugukodesha inzu, aho bamwe mu baturage bashobora gutuzwa bagasabwa kwishyura amafaranga y’ubukode, bitewe n’imiterere y’umushinga cyangwa ubushobozi bwabo.

Byitezwe ko izi mpinduka zizateza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu micungire myiza y’imitungo rusange no kurwanya imikoreshereze mibi y’inyubako zubakwa na Leta.

Leta n’abafatanyabikorwa bayo bazajya bahitamo gutuza abaturage bafite ibyago byinshi byo kugira imibereho mibi, kandi bazashyiraho uburyo buhoraho bwo gukurikirana imikoreshereze y’izo nzu kugira ngo zirinde kwangirika cyangwa gukoreshwa nabi.

Gutuzwa ntabwo bigomba gutandukana n’inshingano. Uwatujwe azasabwa kubungabunga inzu, kutayigurisha mu buryo butemewe, kuyibyaza umusaruro wemewe ndetse no kwitwara neza mu mibanire ye n’abaturanyi.

Ibi byose bizanafasha kubaka ubufatanye hagati ya Leta n’abaturage, mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Ikindi kigaragara mu mabwiriza ni uko kwegurirwa inzu burundu bizashingira ku myitwarire y’umuturage, aho hazagenzurwa ko yayicungiye umutekano  neza ndetse akanayifashisha mu buryo bwiza.

Ibi bikazatuma abaturage bumva ko kugira inzu atari impano itagira iherezo, ahubwo ari inshingano bafite, bikarushaho kubatera ishema no kwiyumvamo inshingano zo kuyibungabunga.

Amabwiriza mashya yatangiye kubahirizwa ku wa 30 Kamena 2025, ubwo yasohokaga mu Igazeti ya Leta y’u Rwanda, asimbura ayari asanzwe akoreshwa kuva mu mwaka wa 2017.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.