Haiti: Abarenga miliyoni bamaze kuva mu byabo kubera umutekano muke

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko abantu barenga miliyoni imwe muri Haiti bamaze gukurwa mu ngo zabo kubera ukwiyongera gukabije kw’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro mu murwa mukuru w’igihugu cya Haiti ‘Port-au-Prince’.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM) kandi ritangaza ko ari ubwa mbere muri iki gihugu abantu benshi bakuwe mu byabo n’intambara ziterwa n’abitwaje intwaro ndetse n’urugomo.

Kimwe cya kabiri cy’abimuwe ni abana ndetse abenshi muri bo bamaze kwimurwa inshuro nyinshi.

Umuyobozi w’iri shami, Amy Pope avuga ko hakenewe gutangwa ubutabazi bwihuse kugira ngo aba bantu batabarwe.

Ati “Ndasaba Imiryango mpuzamahanga gutabara iki gihugu mu buryo bwihuse kugira ngo habungwabungwe ubuzima bw’Abatuye Haiti.”

Yakomeje agira ati “Dukwiye gufatanya gushakira hamwe umuti w’iki kibazo cy’urugomo n’umutekano muke bikomeje guteza imfu n’isenyuka ry’ibikorwaremezo muri iki gihugu.”

Kuva muri Gashyantare 2024, nibwo intambara n’urugomo byongeye gukara aho abatavuga rumwe na Leta n’imitwe yitwaje intwaro biyegeranyije bashyiraho ubufatanye bugamije kwigomeka ku butegetsi, bifitanye isano na politiki.

Bimwe mu byashegeshwe n’aba barwanyi bitwaje intwaro ni inyubako za leta, ibitaro, amashuri, ndetse no ku kibuga cy’indege.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira rivuga ko uduce abo bantu bimurirwamo dukomeje kwiyongera kuko twavuye kuri 73 tugera ku 108 naho umubare w’abimuwe wo kuva mu Ukuboza 2024 wikubye gatatu, uva ku bantu ibihumbi 315 ugera kuri miliyoni 1,04 muri iki gihe.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads