Nyuma y’imyaka 30 abatuye mu kagari ka Nyakabungo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi batagira ibiro by’akagari bagiye kubyubakirwa kuburyo bizaba byuzuye mu kwezi kwa Kamena 2025.
Kuba nta biro by’akagari bagira, abatuye muri aka kagari bavuga ko ari ikibazo gikomeye kubera ko bagorwa no kubona serivisi z’itangwa n’akagari. Ibi kandi byatumye umuyobozi w’aka Kagari ahitamo kujya gutira umuryango mu kagari kandi baturanye ka Ngondore kugirango ariho ashyira ibiro bye.
Gusa n’ubwo uyu muyobozi yirwanyeho agashaka aho akorera, abaturage bavuga ko rimwe na rimwe bidindiza serivisi bakenera kubera ko hatisanzuye kandi akaba ari na kure.
Nsengiyumva Edison umwe mu batuye muri aka kagari yabwiye ICK News ko bibagora kubona serivisi nkenerwa nk’uko babyifuza, ariko ko iki kibazo kigiye gukemuka.
Yagize ati:”Tumaze igihe dusangira akagari kamwe n’abagenzi bacu bo muri Ngondore. Ibi byatumaga rimwe na rimwe dushaka umuyobozi tukamubura.” “Wamubyigano no kutabona serivisi uko tubyifuza bigiye gucyemuka.”
Nzayino Jacqueline yunze mu rya mugenzi we, agaragaza imbogamizi yahuraga nazo ariko yongeraho ko gusiragira bagiye gushaka serivisi bigIye guhagarara, ati: “Tugiye kuruhuka gusembera, kandi imbaraga zacu twiteguye kuzitanga kubera ko n’ubuyobozi bwatwijeje amaboko.”
Ku bwuburemere bw’iki kibazo nibyo byazinduye ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, ku munsi ngaruka kwezi w’umuganda nuko bifatanya n’abatuye muri aka kagari ndetse n’izindi nzego zitandukanye basiza ahazubakwa ibyo biro by’akagari.
Umuyobozi w’aka kagari ka Nyakabungo Murenzi Francois yasobanuye uburyo bisanze aka kagari katagira ibiro gakoreramo. Yagize ati: “ikibazo cyo kutagira aho dukorera cyatangiye nyuma y’ikatwa ry’inyubako yakoreregamo Segiteri, nuko tuza gushiduka ntanyubako y’akagari dufite.”
Murenzi yakomeje yizeza abaturage ko mu kwezi kwa Kamena ibiro bya kagari bizaba byarubatswe. Ati: “Ubu rero dufite icyizere ko mu kwezi kwa gatandatu tuzaba dukorera mu nyubako yacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel wari mu bitabiriye uyu muganda, yagaragaje ko atari akagari ka Nyakabungo gusa kari kubakwa muri aka karere.
Yagize ati: “Si aka kagari ka Nyakabungo gatangiye kubakwa gusa kuko ubu turi kubaka utundi tugari tubiri twari dushaje, aritwo Kiruhura muri Mukarange, na Rukurura muri Kaniga.”
Yongeyeho ko kandi mu mwaka ushize hari hubatwse n’utundi 18 turimo na Ngondore.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi ari mubitabiriye umuganda wo gusiza ahazubakwa akagari ka Nyakabungo
Iyi nyubako y’akagari ka Nyakabungo izuzura itwaye miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda. Nimara kuzura izajya itanga serivisi ku baturage basaga ibihumbi bibiri bahatuye.