Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi cyane cyane abakoresha imihanda migenderano barasaba ko hagira igikorwa igasanwa kuko n’ahasigaye hatarangirika hazacukuka mu gihe nta gikozwe.
Imwe muri iyi mihanda yubatswe muri 2017, iracyari uko yari imeze kuko itigeze ivugururwa na rimwe ku buryo bigaragarira ijisho ko yangiritse cyane.
Ingero za hafi ni nk’umuhanda uva kuri kaburimbo ahazwi nko kuri ‘Nangumurimbo’ werekeza kuri Diyosezi ya Byumba ndetse n’undi uva ku Mukeri werekeza kuri Sitade ya Gicumbi.
Si iyo mihanda gusa kuko n’umuhanda uhuza Umujyi wa Byumba na Ngondore unyuze Kibali. Uyu muhanda ni kenshi abaturage bijejwe ko ugiye gukorwa neza, gusa nanubu amaso yaheze mu kirere.
Uru rusobe rw’imihanda yangiritse, indi ikaba itarakozwe igarukwaho n’abaturage nk’ikomeje kubasubiza inyuma.
Nzayino Emmanuel ukunze gukoresha umuhanda uva kuri Diyosezi ya Byumba werekeza ahazwi nka Sociale avuga ko uwo muhanda umaze imyaka itanu bizezwa ko ugiye gukorwa ariko ko nanubu nta kirakorwa.
Ati “Ni umuhanda wakabaye ukorwa, kuko ujya ku irimbi rya Nyamabuye, ku bigo by’amashuri bitandukanye.”
Nzayino akomeza avuga ko kubwo kudakorwa hakunze kubera impanuka. Ati “Kubera gukwepa ibinogo hagati y’abamotari n’imodoka bituma habera impanuka kuko nk’ubu hamaze kugongerwa abana 3.”
Uwimana Denise utuye ku mukeri, ashimangira ko ukwangirika kw’imihanda migenderano bihangayikishije bityo ko hakwiye kugira igikorwa.
Nubwo nta gihe atanga iyi mihanda ishobora kuba yakorewe, Alphonse NTEZIRYAYO, umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ibikorwaremezo ‘One Stop Center’ mu Karere ka Gicumbi, avuga ko ikibazo cy’iyi mihanda bakizi kandi bagikoreye inyigo.
Ati “Twamaze gukora inyigo y’ibilomtero bigera kuri 15.07, isoko ryaratanzwe kandi abaturage bajye bumva ko hari uburyo amasoko ya leta agenwamo. Nk’ubu kuva Nangumurimbo –Ngondore harimo ibilometero 11.07, Nangumurimbo-Sociale harimo ibilometero 2,ikindi kilometero kimwe n’ibice birindwi kumihanda yinjira kuri Stade n’akandi kagana muri Miyove.”
Usibye iyi mihanda igaragazwa nk’iyangiritse ntisanwe, mu Mujyi wa Byumba hari indi mihanda migenderano yubakishijwe amabuye abayikoresha bagaragaza ko nayo yazatekerezwaho kuko yangiza ibinyabiziga byabo.
